Umutaliyani Jorginho ukina mu kibuga hagati muri Arsenal, ashobora kuzatandukana nayo mu mpeshyi, akajya mu makipe yo mu Butaliyani.
Amasezerano ya Jorginho muri Arsenal, arabura amezi make ngo agere ku musozo. Uyu mukinnyi utakibona umwanya uhagije wo gufasha Arsenal, ashobora gusubira mu makipe yo mu Butaliyani kuko aramwifuza cyane.
Arsenal yari yatangaje ko izakora ibiganiro hagati yayo na Jorginho kugira ngo uyu mutaliyani ukina mu kibuga hagati akomeze kuyifasha.
Abakinnyi bakomoka mu Butaliyani, ntabwo bajya bemera ko bashaje mu myaka, akaba ari nayo mpamvu ashobora gucika Arsenal akajya mu Butaliyani kuko amakipe yaho yo atajya atinya gukinisha abakinnyi bakuze.
Jorginho ntabwo akibona aho amenera mu kibuga hagati ha Arsenal, dore ko hasigaye hakina abana bato nka Martin Ødegard, Kai Havertez, Decran Rice n'abandi.
N'ubwo uyu mutaliyani w'imyaka 32 y'amavuko atakibona umwanya wo gukina, iyo awubonye akora ibitangaza. Jorginho aheruka gutorwa nk'umukinnyi w'umukino ubwo Arsenal yatsindaga Newcastle United ibitego bine kuri kimwe.
Jorginho ntabwo arabona amahitamo y'aho kwerekeza, dore ko yifuzwa n'amakipe atatu akomeye abarizwa mu Butaliyani ariyo Juventus, Lazio na Napoli.
Umugabo ushinzwe kureberera inyungu za Jorginho, Joao Santos yavuze ko uyu mukinnyi akundwa cyane n'umutoza wa Lazio, Maurizio Sarri.
N'ubwo Jorginho arwana no gukina mu ikipe yiganjemo abakinnyi bakiri bato muri Arsenal, ngo anakundwa bikomeye na Mikel Arteta umutoza mukuru wa Arsenal.
Kugeza ubu Jorginho afite akazi gakomeye ko gufasha Arsenal kwegukana UEFA Champions League na English Premier League, ibikombe binyotewe cyane n'abafana ba Arsenal.
Napoli yongeye kwifuza ko Jorginho yazasubira kuyikinira mu mpeshyi
Juventus nayo iri mu makipe ahiga bukware umutaliyani Jorginho
Jorginho ni umukinnyi ukora ibitangaza iyo akandagiye mu kibuga cya Arsenal
TANGA IGITECYEREZO