Mu gihugu cya Guinea Conakry hatangiye imyigaragambyo yateguwe kubera ifungwa ry'impirimbanyi mu Itangazamakuru.
Kuri uyu wa Mbere mu Gihugu cya Guinea Conakry habaye imyigaragambyo yari igamije gusaba Leta kurekura umunyamakuru w'impirimbanyi no gusaba ko ubwisanzure bw'itangazamakuru bwubahirizwa.
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi akomeye muri iki gihugu ryasabye abakozi mu nzego za leta n’iz’abikorera kwigaragambya basaba irekurwa ry’impirimbanyi rurangiranwa mu by’itangazamakuru, igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse no kubahiriza ubwisanzure bw'itangazamakuru.
Amashuri, amaduka n’imihanda i Conakry byarimo ubusa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nk’uko Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP yabitangaje.
Mu gicuku cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2025, nibwo urubyiruko rwatangiye gushyira za bariyeri kuri imwe mu mihanda y’ingenzi yo mu murwa mukuru. Kugeza ku manywa yo kuri uyu wa Mbere nta bapolisi babonekaga mu mihanda.
Aya mashyirahamwe y’abakozi yasabye ko Sekou Jamal Pandessa, umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abakora umwuga w'itangazamakuru muri Guinea Conakry arekurwa nta mananiza.
Uyu Pendessa yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa Mbere k’uyu mwaka, azizwa kwitabira imyigaragambyo itasabiwe uruhushya.
Umwe mu bakozi ba minisiteri wavuganye na AFP utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko “iyi myigaragambyo izahatira abategetsi kumva ko badafite ubushobozi nk'ubw 'Imana .”
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’icyumweru abasirikare bayoboye igihugu basheshe guverinoma y’inzibacyuho yariho kuva mu kwa Gatandatu kwa 2022, ibyo bigakorwa mu buryo butunguranye, nta n’impamvu yabyo gatanze.
Mu 2022 abasirikare bakuru barangajwe imbere na General Mamady Doumbouya babujije ibikorwa by’imyigaragambyo ndetse bafunga umubare munini w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abo mu miryango ya sosiyete sivile n’abanyamakuru.
TANGA IGITECYEREZO