Tumwesigye Deus w’imyaka 38, yiciwe mu mudugudu wa Kyembeho, mu Kagari ka Kaharo, mu Karere ka Kabale muri Uganda, mu masaha y'ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza 2024. Biravugwa ko yishwe n'abavandimwe be bamuziza kwiba inkoko ebyiri mu ijoro ribanziriza Noheri.
Nk’uko polisi ibivuga, Deus yari yinjiye mu gikoni cy’umuvandimwe we, Byaruhanga Alex, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku ijoro ribanziriza noheri, yiba inkoko ebyiri.
Byaruhanga Alex yafashe umuvandimwe we ari kumwiba maze ahita atabaza, maze Deus batangira kumwirukankana, yagerageje kwiruka, ariko byabaye iby'ubusa kuko ubwo yarageze hafi y'inzu ye, nibwo bamufashe.
Abagize umuryango, barimo Byaruhanga Alex n'undi muvandumwe we, Nasasira Osbert, bahise batangira kumukubita, baranamutemagura bakoresheje imipanga, aribyo byamuviriyemo urupfu.
“Abakurikiranweho iki cyaha, bakaba ari n'abavandimwe b’uwishwe, bavuze ko Deus yari umujura usanzwe uzwi mu gace,” nk’uko umuvugizi wa polisi, ASP Elly Maate, yabivuze.
Inkuru dukesha ikinyamakuru UG Standards ivuga ko nyina wa Deus, Kesande Fausat, ndetse n’umukuru w’inzego z’ibanze, Kanyankole Venansio, bafashwe kugira ngo bafashe mu iperereza.
Polisi yatangiye gushakisha abandi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, barimo Byaruhanga Alex na Nasasira Osbert, bakekwaho guhunga nyuma yo gukora ibyaha.
Maate yasabye abaturage kwirinda gufata ibyemezo by’ubugizi bwa nabi.
ASP Maate yagize ati “Iyi ni inkuru ibabaje, turasaba abaturage gutanga amakuru kuri polisi aho kugira ngo bihanire, kuko bibaviramo gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi”.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO