Ku mugoroba wa Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2024, Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagejeje ku Barundi ubutumwa bwiza abifuriza amahoro mu kwishimira umunsi mukuru wa Noheli n'umwaka mushya. Yifatanije n’umuryango we mu kubifuriza umugisha w'Imana no gusaba Abarundi gushyigikirana mu rugendo rw'iterambere ry'igihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Perezida Ndayishimiye yashimiye Imana kuba ihora iha umugisha igihugu cye n’Abarundi, anashishikariza buri wese gukomeza kwizera no gukunda igihugu cyabo kugira ngo bakomeze kugera ku byiza.
Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi yashimye kandi imbaraga z'ubumwe, ubushake, n'ubufatanye byagaragajwe mu bihe by'ibibazo no mu gihe cy’iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati "Imana Segaba Ihangaze Uburundi n’Abarundi". Ni ijambo ryagarutse ku butumwa bwe, ashimangira ko Imana izahora irinda igihugu cye kandi gikomeje mu nzira y'iterambere. Perezida Evariste Ndayishimiye yifurije buri muturage mu Burundi amahoro, ubuzima bwiza, ndetse n'umwaka mushya w'ibyishimo n'iterambere.
Mu magambo ye y'Ikirundi, Perezida Ndayishimiye yagize ati "Amahoro, umunezero, amagara meza, iterambere n’imihezagiro iva ku Mana, ni vyo nongeye kwipfuriza Abarundi bose, nifadikanije n’umuryango wanje kuri uno musi mwiza wa Noheli. Imana Segaba Ihangaze Uburundi n’Abarundi".
Perezida Ndayishimiye hamwe n'umuryango we
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO