RFL
Kigali

MTN yahembye Umunyafurika mwiza muto mu gace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/02/2024 22:18
0


Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda ibinyujije muri Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo) yahembye umukinnyi mwiza ukiri muto w'Umunyafurika mu gace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024.



Ibyishimo ni byinshi ku Baturarwanda aho bari kwihera ijisho isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda riri kuba ku nshuro ya 16 guhera taliki 18 Gashyantare kugeza kuri iki Cyumweru taliki 25 Gashyantare 2024.

Kuri uyu Gatandatu hakinwaga agace ka 7 kavaga i Rukomo mu karere ka Gicumbi kerekeza mu karere ka Kayonza mu ntera ingana n'ibilometero 158. Kegukanwe na Itamar Einhorn ukomoka mu gihugu cya Israel akaba yakoresheje amasaha atatu, iminota 29 n'amasegonda 57.

Uyu mukinnyi w'imyaka 26 asanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech ndetse aka gace yegukanye niko gace ka kabiri yegukanye muri iyi Tour du Rwanda 2024 dore ko ari nawe wegukanye akavaga i Muhanga kerekeza i Kibeho muri Nyaruguru.

Nubwo uyu mukinnyi ariwe wegukanye agace ariko ntabwo ariwe wahembwe gusa, kubera ko hatangwa ibihembo no ku bandi bakinnyi baba bitwaye neza.

Muri ibi bihembo harimo n'igitangwa na MTN ibinyujije muri MoMo aho iri guhemba umukinnyi mwiza ukiri muto w'Umyafurika muri iyi Tour du Rwanda.

Uyu munsi cyatwawe na Aklilu Arefayne usanzwe ukinira Eritrea n'ubundi wanagitwaye mu duce 6 duheruka .Uyu mukinnyi wavutse muri 2004 asanzwe akinira ikipe ya Wanty-ReUz-Technord yo mu Bubiligi.

Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya ‘BivaMomoTima’. Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

Umuyobozi wa Mobile Money Ltd, Chantal Kagame aragira ati “Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye.”

“Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu, kandi bifasha n’abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.”

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka. Ati “Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.”

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.


MTN ibinyujije muri MOMO yahembye Aklilu Arefayne nk'umukinnyi ukiri muto mwiza w'Umunyafurika 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND