RFL
Kigali

Batunze za Miliyari! Abaherwekazi 10 bakiri bato bayoboye abandi ku Isi mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/02/2024 11:29
0


Iyo bigeze ku butunzi, abenshi bemeza ko imyaka ari imibare ntaho ihurira n’umutungo w’umuntu. Kugeza ubu, hari urubyiruko rutunze agatubutse ku myaka yabo mike cyane.



Hari abakunze kuvuga ko kugira ngo umuntu agere ku butunzi buhambaye bimutwara igihe kirekire ku buryo ashobora no kubugeraho yarashaje atagifite umwanya wo kubwishimiramo uko bikwiye.

Ni mu gihe mu Isi y’ikoranabuhanga abakiri bato bakomeje kubyaza umusaruro buri mahirwe yose babona hanyuma bakiteza imbere mu buryo bwose bushoboka.

Muri uyu mwaka wa 2024, hari abakiri bato benshi bamaze kwigwizaho za Miliyari ndetse banayarusha na bamwe mu bakuze bakoreye amafaranga igihe kirekire.

Muri abo baherwe bakiri bato batunze agatubutse muri uyu mwaka, InyaRwanda yaguteguriye 10 gusa b’ibyamamarekazi mu nzego zitandukanye hirya no hino ku Isi:

1. Melanie Perkins


Melanie Perkins ni umukobwa w’imyaka 36 ukomoka muri Australia akaba atunze Miliyari 3.6 z’Amadolari. Uyu mukobwa, afite imigabane myinshi mu ruganda rukora ibijyanye na ‘Software.’

2. Ginia Rinehart


Ginia Rinehart w’imyaka 37 y’amavuko, avukiye mu murage w'ubutunzi bw'amabuye y'agaciro mu gihugu cya Australia. Atunze Miliyari 2.1 z'Amadolari akomora ahanini mu mutungo w’umuryango we. Mu bavandimwe be batatu, niwe warazwe umurage munini mu kirombe cy’amabuye y’agaciro.

3. Eva Maria Braun-Luedicke


Umudage Eva Maria Braun-Luedicke yaje ku rutonde rw’ibyamamarekazi bitunze agatubutse kubera umutungo wa Miliyari 1.6 z'amadolari akesha ubuvuzi bushingiye ku ikoranabuhanga. Ku myaka ye 37, afite imigabane ingana na 12% mu ruganda rwa B. Braun Melsungen rukora ibikoresho by’ubuvuzi ahanini bukoresha imiti ikomoka ku byatsi.

4. Franziska Wuerbser


Franziska Wuerbser nawe akomoka mu Budage, akaba atunze Miliyari 1.6 z’Amadorali. Ku myaka ye 35 y’amavuko, arazwi cyane ku bw’ibikoresho by’umwimerere byo mu gikoni.

5. Alexandra Andresen


Ku myaka 27, Alexandra Andresen wo muri Norvege, amaze gukusanya Miliyari 1.5 z'amadolari binyuze mu ishoramari rifatika akora. Alexandra waharuriwe inzira akiri muto, yarazwe 42% ya Sosiyete y’ishoramari y’iwabo.

6. Katharina Andresen


Katharina, ni mukuru wa Alexandra Andresen, bakaba banganya n’umutungo kuko bombi batunze Miliyari 1.5 z'amadolari. Uyu nawe afite imigabane mu ruganda rw’iwabo rwa Ferd.

7. Rihanna


Ku myaka 35 y’amavuko, umuhanzikazi Rihanna atunze Miliyari 1.4 z’amadolari. Ntabwo ubutunzi bwe abukomora mu buhanzi gusa, ahubwo ni na rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ibirungo by’ubwiza.

8. Kim Jung-youn


Ku myaka ye 20 gusa, Kim Jung-youn ukomoka muri Koreya y’Epfo ayoboye urutonde rw’inyamamarekazi bitunze agatubutse ku Isi. Ubutunzi bwe ahanini, bukomoka mu ruganda rw’imikino ikinwa hifashishijwe ikoranabuhanga imaze gutera imbere. Nyuma y'urupfu rwa se, Kim Jung-ju, nibwo yashinze iyi sosiyete y’imikino ikinirwa kuri interineti ya Nexon. Uyu mukobwa, umutungo we ubarirwa muri Miliyari 1.2$.

9. Kim Jung-min


Kim Jung-min ni mukuru wa Kim Jung-youn, bose bakaba banganya umutungo. Uyu afite imyaka 22 y’amavuko gusa. Aho aba bombi bakura ubutunzi ni hamwe kuko bahuriye ku ruganda rwa Nexon.

10. Taylor Swift


Imwe mu nkingi za mwamba mu muziki Taylor Swift, atunze Miliyari 1.2 z’Amadolari mu 2024. Usibye umuziki, Taylor nawe ni rwiyemezamirimo uri mu batunze agatubutse ku Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND