RFL
Kigali

Abantu 10 binjiza agatubutse kuri YouTube ku Isi mu 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/07/2024 15:53
0


Urubuga rwa You Tube ruhemba abarukoresha (abazwi nka You Tubers) mu buryo bunyuranye. Abakoresha YouTube bashobora guhembwa bitewe n’uko “videos” zabo zarebwe cyane cyangwa bagahembwa bitewe n’uko abantu bakanda cyangwa bereba amatangazo yamamaza urubuga rwa Google runyuza ku mbuga cyangwa “You Tube Channels” zabo.



Buri gihugu usanga gifite aba 'You Tubers' baba bazwi banarebwa cyane yewe banafite ababakurikirana benshi, ndetse uru rubuga rumaze kuganwa na benshi nyuma yaho bamenye ko rwishyura amafaranga afatika.

Na hano mu Rwanda hari abakoresha YouTube bamaze kubaka izina kandi bibatunze, ari nabyo biri gukurura umubare munini w'abiganjemo urubyiruko mu kugora ibiganiro banyuza kuri uru rubuga rwashinzwe mu 2005.

Ushobora kuba wibaza amafaranga abantu bakoresha uru rubuga rwa You Tube (bazwi nka You Tubers) binjiza ku kwezi cyangwa ku mwaka. Mu kukumara amatsiko, dore urutonde rw’abantu binjiza amafaranga menshi ku isi mu mwaka wa 2024 binyuze ku rubuga rwa You Tube:

Imbonerahamwe ikurikira igaragaza abantu 10 binjije amafaranga menshi kuri You Tube mu mwaka wa 2021.

SNURUBUGA RWA YOU TUBEAMAFARANGA RWINJIJE ($)
1MrBeast$54 Million angana na Miliyari 54 z’amafaranga y’u Rwanda
2Jake Paul$45 Million angana na Miliyari 45 Frw
3Markiplier$38 Million ahwanye na Miliyari 38 Frw
4Rhett and Link$30 Million angana na Miliyari 30 Frw
5Unspeakable$28.5 Million ahwanye na Miliyari hafi 29 Frw
6Nastya$28 Million, ahwanye na Miliyari 28 Frw
7Ryan Kaji$27 Million angana na Miliyari 27 Frw
8Dude Perfect$20 Million angana na Miliyari 20 Frw
9Logan Paul$18 Million angana na Miliyari 18 Frw
10Preston Arsement$16 Million angana na Miliyari 16 Frw

Nk’uko bigaragara muri iyi mbonerahamwe, urubuga rwa You Tube ruhemba amafaranga menshi cyane abantu barukoresha. Muri iki gihe, gukoresha urubuga rwa You Tube ni imwe mu mishinga ifasha abantu benshi gutera imbere no gukorera amafaranga menshi kandi mu buryo bworoshye.

Icyo usabwa gusa ni ukuba ufite ibintu cyangwa amakuru (content) bikundwa n’abantu benshi kandi ukabikora ugamije kwinjiza amafaranga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND