RFL
Kigali

Nyagatare: Hafunguwe uruganda 'Inyange Milk Powder Plant' rutunganya amata y'ifu - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/07/2024 6:50
0


Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragaro uruganda rwitwa Inyange Milk Powder Plant, akaba ari rwo ruganda rwa mbere mu Rwanda rugiye gutangira gutunganya amata y'ifu yari asanzwe atumizwa mu bindi bihugu.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yafunguye uruganda rutunganya amata y'ifu rwubatswe mu Ntara y'Iburasirazu mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Rutaraka.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yashimiye abagize uruhare mu mushinga wo gutangiza uruganda rutunganya ifu y’amata mu Karere ka Nyagatare.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gufungura uru ruganda rwubatswe na Inyange Industries Ltd, rukaba rubaye urwa mbere mu Rwanda. Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yishimiye ko uru ruganda rwatangiye gukora.”

Mu ijambo rye, yagaragaje ko Guverinoma yifuza ko ubworozi burushaho kuba umwuga ubyara inyungu, ugateza imbere abawukora n’Igihugu muri rusange.

Ati: "Turishimira ko bizagira uruhare mu kubonera isoko umukamo w’amata. Turasaba n’aborozi kongera umukamo. Kwita ku matungo, tukihaza mu ngo zacu tukabona n’amata ahagije y’uruganda.''

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yashimangiye ko Leta izi agaciro k’aborozi ndetse idashobora kwemera ko bahomba.

Ati "Turacyakeneye izindi litiro nyinshi. Mworore mukire, mwiteze imbere. Duhaze uruganda, duteze imbere n’Igihugu cyacu.''

Yijeje ko Leta izakomeza guteza imbere ibikorwaremezo byorohereza abakora ubworozi. Yagize ati "Leta ibishyiramo imbaraga. Tuzakora ibishoboka mu gufasha aborozi bacu kubona ibikorwaremezo bituma ubworozi bugenda neza.''

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro uruganda rutunganya amata y'ifu rwubatswe na Inyange Industries Ltd i Nyagatare, yasabye aborozi gukora birenzeho kugira ngo na bo babashe gukira birenzeho.

Nyuma yo kurutaha ku mugaragaro, Minisitiri w'Intebe yatambagijwe ibice birugize, anasobanurirwa imikorere yarwo. 

Umuyobozi w’Uruganda rw’Amata y’Ifu rwa Nyagatare, Kagaba James, yatangarije abanyamakuru ko amata y'ifu rukora azashyirwa ku isoko bidatinze kuko habanje gushakwa ibyangombwa by'ubuziranenge.

Ati “Amata y’ifu aya mbere turayagurisha muri iki cyumweru. Igiciro kugeza ubu, dufite amata atandukanye. Ikilo kimwe kibarirwa ku madolari 3,5. Kariya gafuka kari mu mafaranga arenga ibihumbi 100 Frw."

Meya w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko hari imishinga yatangiye gukorwa mu gufasha aborozi kubona umukamo uhagije ndetse bagasagurira amasoko.

Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries, Biseruka James, yavuze ko amata y'ifu atunganyirizwa i Nyagatare hari ibihugu byamaze gusaba kuyagura birimo Misiri na Arabia Saudite.

Yagize ati "Isoko rirahari icyo rikeneye ni ugukomeza guhazwa. Icy’ingenzi ni ukuzamura umusaruro.''

Yagaragaje ko hari ibibumbiro byakozwe n’indi mishinga ihari igamije guteza imbere ubworozi.

Mukase Françoise yagaragaje ko mu 2001 yahawe inka muri Girinka, yoroza abandi, anayikuraho icyororo cyatumye yiteza imbere.

Ati "Inka z’umukamo iyo imwe nayifashe neza sinaburamo litiro 40 ku munsi. Mfite inka 18, iyo nanyweye, nkaha utunyana, simbura nka litiro 120 z’amata ku munsi."

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godfrey, yashimiye Leta yabafashije gukora ubworozi bugezweho ndetse no kubona isoko ryizewe kandi rihoraho.

Ati “Nk’aborozi turanezerewe, duhembwa kabiri mu kwezi, buri minsi 15 ni bwo tubona amafaranga.’’

Inyange Industries Ltd yatangiye urugendo rwo gutunganya ibinyobwa bidasembuye birimo amazi, jus n’ibikomoka ku mata mu 1997.

Uru ruganda rufite ishoramari ry’agera kuri miliyoni 100$, rwinjiza asaga miliyari 10 Frw mu bukungu bw’u Rwanda buri mwaka.

Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo inka zisaga ibihumbi 500, zitanga umukamo w’amata urenga litiro ibihumbi 320. 

Mu Rwanda muri rusange habarurwa inka zisaga miliyoni imwe n’ibihumbi 600.

Mu Karere ka Nyagatare uru ruganda rwubatsemo, umukamo wariyongereye mu myaka 7 ishize, kuko wavuye kuri litiro zisaga miliyoni enye ugera kuri litiro miliyoni 12 ku mwaka. 

Mu Gihugu hose umukamo w’amata wavuye kuri litiro miliyoni 776 mu 2017, ugera kuri litiro zisaga miliyari mu 2024. 

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 650 z’amata ku munsi.

Reba uko uyu muhango wagenze mu mafoto:

Uru ruganda rwitezweho kongerera agaciro amata y'i Rwanda 

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente ni we wafunguye ku mugaragaro uru ruganda

Minisitiri w'Intebe Edouard Ngirente ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures, Jean Claude Karayenzi


Guverinero w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa 


Umuyobozi w'uru ruganda rw'Amata y'Ifu, James Kagaba ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

//inyarwanda.com/app/webroot/img/202407/images/53879490555-9a9657f929-b-7128651721859790.jpg

Uruganda rwa Inyange Milk Powder Plant rwitezweho guhaza isoko ryo mu Rwanda ndetse rugasagurira n'amahanga

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND