Kigali

Dirta Ziri wo muri Albania yegukanye ikamba rya Miss Earth 2023

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:23/12/2023 18:56
0


Drita Ziri uturuka mu gihugu cya Albanina yegukanye ikamba rya Miss Earth 2023 ahigitse bagenzi be bagera kuri 84.



Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2023, Drita Ziri ukomoka muri Albania yahigitse abakobwa bagenzi be bagera kuri 84 bari bahataniye ikamba rya Miss Earth 2023 mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa ryabereye mu mujyi wa Ho Chi Minh.

Ubwo uyu mukobwa yatangazwaga nk'uwatsinze abandi, yahise yipfuka mu maso bigaragaza ibyishimo bidasanzwe yahise agira muri iryo joro. Drita Ziri afite uburebure bwa metero 1.73. Mbere yo kuba Miss Earth, yabanje kuba igisonga cya kabiri mu marushanwa ya Miss Globe 2022.

Uyu mukobwa yagize uruhare runini mu bikorwa byinshi kandi bitandukanye bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage, urugero ni ukuba yarashinze umuryango ushinzwe gukangurira abaturage kwirinda kanseri y'ibere, bikaba biri mu byamubereye iturufu yo kwegukana iri kamba.

Drita Ziri wo muri Albania abaye umugore wa mbere ukomoka mu gihugu cye wegukanye iri kamba rya Miss Earth ndetse akaba ari nawe wa mbere ubashije gutsinda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye.

Miss Earth ni irushanwa ngarukamwaka mpuzamahanga ry’ubwiza rifite icyicaro muri Filipine, rikaba riharanira ubukangurambaga ku bidukikije, kubungabunga is yacu no kwita ku mibereho y'abayituye.


Drita Ziri niwe wegukanye ikamba rya Miss Earth 2023







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND