Kigali

U Burusiya bugiye gushyiraho Minisiteri ishinzwe imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/11/2024 15:43
0


Igihugu cy'u Burusiya mu nzira yo gushyiraho "Minisiteri y'imibonano mpuzabitsina" mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'igabanuka ry'abana bavuka.



Nina Ostanina ww'imyaka 68, umunyamabanga wa Perezida Vladimir Putin, akaba anayobora komite ishinzwe kurengera umuryango mu Nteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu, ni we uyoboye abarimo gusuzuma icyifuzo gisaba ko iyi Minisiteri yashyirwaho.

lyi ntambwe ni imwe mu mbaraga Guverinoma yashyizeho mu guhangana n'igabanuka ry'abaturage mu Burusiya, ikibazo cyakomeje gufata indi ntera kubera intambara ibera muri Ukraine.

Nk'uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza, iki gitekerezo kije mu gihe abayobozi b'Abarusiya bagerageza kongera umubare w'abana bavuka kugira ngo buzuze icyifuzo cya Putin cyo kurwanya ikibazo cy'igabanuka ry'abaturage.

U Burusiya buri kureba ko hashyirwaho iyi Minisiteri mu gihe kuva mu 2021 bashyizeho itegeko ry'uko buri muryango wibarutse umwana bahembwa amafaranga n'inzu. Ibi byari ukugira ngo bashishikarize abaturage baho kubyara.

Ibindi bihugu bifite iki kibazo birimo u Bushinwa na Koreya y'Epfo nabo bafashe ingamba zo gushishikariza abaturage babo kubyara, zirimo nko kuba umubyeyi ubyaye umwana atangira kwakira amafaranga yo kumurera buri kwezi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND