Redemption Voice, itsinda ry'abaramyi b'Abarundi kandi b'abaganha, rikorera i Burundi no muri Canada, ryakoreye igitaramo cy'amateka mu gihugu cya Canada aho amatike yose yaguzwe agashira (Sold Out) ndetse benshi bakakira agakiza bagatangira urugendo rugana mu Ijuru.
Iki gitaramo "Yangiriye Neza 2nd Edition" cyabaye tariki 09/11/2024 muri Algonquin Commons Theatre mu Mujyi wa Ottawa muri Canada mu Majyaruguru y'Umugabane wa Amerika. Cyaranzwe n'ubwitabire bwo hejuru ndetse by'akarusho amatike yo kwinjira ashira habura iminsi itatu ngo igitaramo kibe, kandi kwinjira byari 59$, 80$ na 110$.
Umuhuzabikorwa w'iki gitaramo cyari kibaye ku nshuro ya kabiri - ikaba inshuro ya mbere muri Canada, Yves Ishimwe yabwiye inyaRwanda ko ari iki gitaramo cyari gifite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza no guhimbaza Kristo. Mu byo bari biteze ni ukubona benshi bakira Yesu Kristo, ndetse bakagendererwa n'Imana biciye mu kuyihimbaza.
Intego yabo yagezweho ijana ku ijana nk'uko twabihamirijwe na Ishimwe Yves. Ati "Igitaramo twaragikoze, cyagenze neza cyane birenze, twakoreye muri salle nziza iri ku rwego mpuzamahanga, kandi yaruzuye yose "Sold out" habura iminsi 3 ngo igitaramo kibe, kandi nta wundi muhanzi twari twatumiwe".
Yakomeje avuga ko iki gitaramo cyatangaje abantu benshi muri Canada bitewe n'uburyo cyari giteguye kuko cyanatangiriye ku gihe saa Kumi n'ebyiri gisozwa saa Tatu n'igice z'ijoro. Aragira ati "Abantu batashye batabishaka. Hanyuma abantu benshi bakiriye agakiza, ni nacyo gikomeye muri byose".
Yavuze ko imitima y'abaririmbyi ba Redemption Voice yuzuye amashimwe ku Mana, ati "Dufite ishimwe rinini ku Mwami wacu Yesu, icyubahiro kibe icye, yakoze ibikomeye muri iyo concert benshi babibonye nk'ikimenyetso cy'umuhamagaro muri Canada, urebye ukuntu abantu bitabiriye igitaramo n'amatike agashira igitaramo gisigaje imisi micye ngo ibe.
Ati "Ariko mu by'ukuri Imana yatugiriye neza nk'uko n'izina ry'igitaramo riri cyitwa "Yangiriye Neza Concert". Avuga ko na nubu bakiri kwakira ubutumwa bw'abakiriye agakiza muri iki gitaramo, gusa akaba atahita amenya umubare w'abakijijwe bose bamwe, "ariko bari n'ubu bari kugenda batwandikira abakiriye agakiza".
Redemption Voice bakoreye igitaramo cy'amateka muri Canada
Redemption Voice ni itsinda ry'abaramyi b'Abarundi, rikaba rikorera i Burundi no muri Canada. Redemption Voice Burundi igizwe na Hervé, Davy, Zackarie, Bénie Bernice na Hervé Patrick. Ni mu gihe Redemption Voice Canada igizwe na Yvan, Leslie, Eric, Greta, Corine, Adonis na Kelly.
Iri tsinda ryatangiye gukora umurimo w'Imana mu mwaka wa 2007, aho bari bakiri bato biga mu mashuri yisumbuye. Kugeza uyu munsi babaye abagabo n'abagore bakibirimo. Ryujuje imyaka 17 rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Redemption Voice bamamaye mu ndirimbo zirimo "Yuguruye Ntawugara", "Ni Wewe gusa", "Nashimwe", "Yangiriye Neza", "Ndakwizigiye", "Naho Nagendeye" na "Yarankunze". Amajwi yabo meza, imyandikire myiza, biri mu bituma ibihangano byabo bikundwa cyane.
Bishimira ko abantu benshi bakijijwe binyuze mu ndirimbo n'ibitaramo bakoze. Ikindi kibatera amashimwe ni uko "hari abo twabereye icyitegererezo cyangwa urugero mu kuririmba indirimbo zo kuramya nabo ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije".
Kuba bakomeje kwanda bakaba bakorera i Burundi no muri Canada, ni ipaji y'igitabo cy'amateka yabo ibaryohera cyane. Babishimira Imana mu buryo bukomeye. Kandi ni urugendo rugikomeje kuko bitegura gufungura Redemption Voice mu Burayi.
Redemption Voice bati "Yego Imana yatugiriye neza kuko twagiye twaguka, ubu hamaze kuvuka Redemption Voice Canada ndetse imaze gusohora ibikorwa bitari bike. Vuba hagiye kuvuka na Redemption Voice muri Europe n'ahandi hose Yesu azadushoboza kugera".
Iri tsinda rivuga ko mu myaka 5 iri mbere yifuza kuzabona benshi bamenya Kristo ku bw'indirimbo zabo, benshi bagakira indwara biciye mu kuramya, itorero n'abakristo bagashyigikira abaririmbyi kuruta uko bigeze kubikora, abaririmbyi bagakora batavunika.
Aba baramyi bakomoka i Burundi bakoze igitaramo kiri ku rwego mpuzamahanga
Igitaramo "Yangiriye Neza" cya Redemption Voice cyarangiye benshi batabishaka
TANGA IGITECYEREZO