Nyuma y’imyaka 3 bari mu munyenga w’urukundo, Zuchu yatangaje ko yumvikanye na Diamond ko ibyabo babirangiza bakajya bahuzwa n’akazi gusa nubwo ibyo bimaze kuba imikino irambiye abafana babo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyamabaza ze kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 202, Zuhura Othman Soud wamamaye mu muziki nka Zuchu yavuze ko nyuma y’imyaka itatu ari mu rukundo na Diamond, batandukanye ku bwumvikane bwabo.
Ubwo butumwa bugira buti “Nyuma y’imyaka itatu nkundana na Naseeb, twumvikanye ko dutandukana. Ibi bikubiye mu masezerano twagiranye twembi. Hari imishinga dufitanye mu bihe biri imbere ntimuzatungurwe igiye hanze.
Mfashe uyu mwanya ngo nifurize Simba (Diamond Platnumz) ibyiza byose. Ndasaba abantu banjye beza kumba hafi no kunshyigikira mu gihe ndimo ndita ku gukira ibikomere ndetse n’akazi kanjye.”
Ibi ntabwo ari ubwa mbere dore ko mu mezi make atambutse Zuchu yirizaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yashwanye na Diamond ariko nyuma Hadji Manara aza kubunga bongera kugaragara baryoshya nyuma y’amasaha atageze uri 12 bavuze ko bashwanye.
Ibi nibyo bikomeza gutuma abantu bibaza koko niba batandukanye cyangwa ari imikino bibereyemo dore ko iyo myaka itatu yose bamaranye bari mu mukino ya buri munsi ngo bashwanye, biyunze, bagiye gukora ubukwe, babaye babisubitse, bari kwigana n’ibindi byinshi.
Ubu butumwa bwa Zuchu bwatumye benshi bibaza ko byaba ari ya mikino yabo isanzwe kubera izi mpamvu;
1.Nubwo bashwanye, Zuchu yibukije abantu ko hari imishinga afitanye na Diamond Platnumz ndetse ababwira ko badakwiye kuzatungurwa mu gihe iyo mishanga bafitanye yaba igiye hanze.
2. Bajya gukundana, aba bombi babanje kujya babihakana ariko urukundo rukigaragaraza bigeze aho baza kubyemera kuko nta bundi buryo bari gukomeza kubihishamo.
3. Si ubwa mbere aba bombi bavuze ko bashwanye ariko mu minota mike bikagaragara ko bwari uburyo bwo kugira ngo bavugwe hanyuma bagire umushinga bikorera.
4.Nubwo bavuga ko bashwanye, aba bombi baracyakurikirana ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko Instagram.
5.Zuchu asanzwe arebererwa inyungu na Diamond Platnumz bivuze ko bahura bya hafi ndetse nta cyahindutse ku mikorere ye. Ibi bivuze ko kuba yafata imbuga nkoranyambaga agatwika, byaba ari kimwe mu gikorwa cy’akazi ke.
Nyuma y’uyu butumwa bwa Zuchu, Diamond Platnumz yahise abufata nawe abushyira kuri Instagram Story ye ntihagira ikindi kintu arenzaho.
Aba bombi bazahurira mu gitaramo ku wa 07 Ukuboza 2024 mu gihugu cya Kenya aho bazaba bari kumwe na Rayvanny, Khaligaraph Jones mu gitaramo cyiswe City Festival.
TANGA IGITECYEREZO