Abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe w'Ingabo z'u Rwanda basoje amasomo bari bamazemo amezi 10 mu Kigo cy'Imyitozo ya gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane taliki 21 Ukuboza ukaba wari uyobowe n’Umugaba w’Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga mu izina ry’umuyobozi Mukuru w'Igihugu Perezida, Paul Kagame.
Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirakare basoje amasomo ku bwo kuzamura urwego rw'amahugurwa ndetse anabakira mu mutwe w’ingabo zidasanzwe. Yashimiye kandi abigisha ku bw'urahare bagize mu gutanga amasomo kuri aba basirakare.
Mu butumwa yageneye aba basirakare basoje amasomo, Gen Mubarakh Muganga yagize ati: "Mwahawe imyitozo ikomeye, nkuko bigaragara hano, ubumenyi mwabonye buzamura imikorere yanyu, icyo mugomba gushyira imbere ya byose ni ikinyabapfura; turi ingabo ziha agaciro ikinyabapfura, imyitwarire n'indangagaciro".
Uyu muhango kandi witabiriwe n'abayobozi bakuru ba RDF barimo abajenerali n'abasirikare bakuru.
Abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe w'Ingabo z'u Rwanda basoje amasomo bari bamazemo amezi 10
TANGA IGITECYEREZO