RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri filime 'Leave The World Behind' yashowemo agatubutse na Barack Obama

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/12/2023 10:53
0


Sobanukirwa byinshi kuri filime ikomeje guca ibintu kuri Netflix yitwa 'Leave The World Behind' yahuriwemo n'ibyamamare muri Sinema ndetse igashoramo amafaranga na Barack Obama hamwe n'umugore we Michelle Obama.



Utereye ijisho ku mbuga zerekana filime zigezweho ku Isi n'izirikurebwa cyane ku mbuga zerekana zikanacuruza filime, cyangwa se ukareba mu binyamakuru byibanda kuri Sinema mpuzamahanga, filime ikomeje kugarukwaho ni iyitwa 'Leave The World Behind' .

Filime 'Leave The World Behind' bishatse kuvuga ngo 'Siga Isi Inyuma' mu Kinyarwanda, ni filime yatunganyijwe na Netflix akaba ari naho iri kureberwa n'imbaga nyamwinshi. Ishingiye ku gitabo cyitwa 'Leave The World Behind' cyanditswe na Rumaan Alam cyasohotse mu 2020.

Barack na Michelle Obama bashoye Miliyoni 25 z'Amadolari mu gukora iyi filime

Barack Obama hamwe n'umugore we Michelle Obama bagize uruhare rukomeye mu ikorwa ryayo dore ko bayishoyemo Miliyoni 25 z'Amadolari kugirango ikorwe. Yayobowe na  Sam Esmail umenyerewe mu kuyobora filime zakunzwe zirimo nka 'Dangerous Lies', 'Lost Girls' n'izindi.

Iyi filime yasohotse ku itariki 08 Ukuboza 2023 nyuma y'umwaka iri gutunganywa. Igaruka ku nkuru y'umuryango uba wakodesheje inzu y'ikiruhuko nyuma undi muryango uba usanzwe utuye muri iyo nzu ukayibasangamo bitunguranye. Ikibazo gikomeye kiba kuri iyi miryango yombi ni uko haba habaye icyitwa 'Blackout' ku isi ku buryo ntahantu na hamwe haba hari umuriro.

Mu masaha 2 n'iminota 21 iyi filime 'Leave The World Behind' imara, yerekana ibibazo bikomeye iyi miryango ibiri inyuramo mu gihe Isi yose yabaye umwijima, ntatumanaho na rimwe bafite. Iyi filime kandi yakiniwe mu gace ka Long Island mu mujyi wa New York.

Leave The World Behind iri ku mwanya wa 1 muri filime 10 ziri kurebwa cyane ku Isi

Abakinnyi ba filime bafite amazina akomeye i Hollywood nibo bakinnye muri iyi filime iri ku mwanya wa mbere mu ziri kurebwa cyane kuri Netflix. Aba barimo Julia Roberts,  Mahershala Ali, Ethan Hawke, Myha'la, hamwe na Kevin Bacon.

Sam Esmail wayoboye iyi filime aganira n'ikinyamakuru The New York Times yatangaje ko uretse kuba umuryango wa Barack Obama warashoyemo agatubutse, wanagize uruhare mu buryo bw'imyandikire y'iyi filime. Yagize ati: ''Uruhare rwa Obama mu ikorwa ry'iyi filime rurenze amafaranga bashyizemo kuko Barack ubwe yagize uruhare mu iyandikwa ryayo''.

Barack Obama yanagize uruhare mu iyandikwa ry'iyi filime ikunzwe

Yakomeje agira ati: ''Mu gihe cy'amezi 4 twamaze dukora 'Scprit' y'iyi filime Barack Obama yaradufashije cyane. Bitewe nuko yari yarasomye igitabo ishingiyeho wasanganga ibyo twanditse byinshi abikosora ibindi akabisimbuza amagambo ye yabonaga yarushaho kuyiryoshya. Imyandikire ya Barack Obama yahinduye cyane isura ya filime bituma irushaho gutera amatsiko abayireba''.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND