Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora ikipe ya Kiyovu Sports yareze Ndorimana Jean François Regis 'General' uyobora umuryango wa Kiyovu Sports nyuma yuko amushinjije uburozi.
Taliki 19 Ugushyingo 2023 ni bwo habaga inama y'inteko rusange isanzwe y'abanyamuryango b'ikipe ya Kiyovu Sports.
Muri iyo nama havugiwemo byinshi birimo no kuba Mvukiyehe Juvenal yararoze abakinnyi ba Kiyovu Sports igihe yari Perezida akoresheje umuganga yizaniye bigatuma batakaza igikombe cya shampiyona batsinzwe na Sunrise FC.
Ibyo byavuzwe na Perezida w’Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général" ndetse unafite ikipe mu nshingano avuga ko abizi neza.
Nyuma yuko ibi bivuzwe, Mvukiyehe Juvenal nawe yatangaje ko yareze Ndorimana Jean François Regis mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bitewe nuko ibyo yakoze ari ugusebya izina rye.
Aganira na Radio 1 yagize ati: "Njyewe ku byo Perezida wa Association yavuze naramureze, namureze ku giti cyanjye muri FERWAFA".
"Ntegereje ko baduhamagaza, na nyuma nzasaba FERWAFA ko namurega no mu rwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kubera ko ikigaragara ni uko arifuza gukomeza kwangiza ubumuntu bwanjye".
"Rero hari ibyo umuntu atagomba guceceka cyangwa ngo abirenze ingohe, iyo umuntu acecetse ngira ngo abantu babivugaho uburyo bashaka ariko njye nabinyujije mu nzira nyazo kuko ibiri gukorwa ni mu nzego z'umupira w'amaguru".
"Nabinyujije mu rwego rw'umupira w'amaguru, naramureze ntegereje ko muri FERWAFA bagira icyo bakora ubundi nyuma nkamujyana muri RIB".
Ku bijyanye no kuba nawe yararezwe muri RIB n'umuryango wa Kiyovu Sports yavuze ko atarabimenyeshwa ngo yitabe naho ku byo guhererekanya ububasha yavuze ko ategereje ko bizanyura mu nzira nyazo zikwiriye.
Mvukiyehe Juvenal (ibumoso) yavuze ko yareze Ndorimana Jean François Regis 'General' (iburyo) wamushinje kuroga ikipe ya Kiyovu Sports
TANGA IGITECYEREZO