Center for Champions TSS ni Ishuri ryiza ryigisha Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro rya AEE-Rwanda rifashwa na Leta ku bw'amasezerano riherereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi imbere ya AVEGA-AGAHOZO ku muhanda wa Poids Lourd.
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri mu muhango wabereye ku cyicaro cy’iyi Minisiteri. Witabiriwe n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi, Abayobozi mu nzego zinyuranye, ababyeyi, abanyeshuri n’abandi.
Amanota yatangajwe ni iy'abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye harimo abiga Ubumenyi rusange; Tekinike n'Inderabarezi. Ishuri rya Center for Champions TSS ryatsindishije 100% ndetse umunyeshuri waryo aba uwa mbere mu gihugu mu mashanyaraza.
Ni ishuri ryatangiye ku wa 27/05/2008 nk'ishuri ryigenga ryitwa Center for Champions rigafasha abana batishoboye kwiga amashuri abanza rikanabigisha imyuga itandukanye aho abanyeshuri benshi banyuze muri iri shuri ubu bahagaze neza ku isoko ry'umurimo mu myuga bize.
Ntakinanirimana Elissa yabaye uwa mbere mu gihugu mu mashanyaraza
Mu mwaka wa 2018 ni bwo ishuri ryatangiye gufatanya na Leta ku bw'amasezerano rihita ryitwa Center for champions TVET aho guhera icyo gihe ryakira abanyeshuri boherejwe na Leta batsinze neza ikizamini cya Tronc Commun bakiga L3 (S4), L4 (S5) na L5 (S6) bakarangiza bajya gukora ibyo bize ku isoko ry'umurimo cyangwa bagakomereza muri Kaminuza.
Kugeza ubu ishuri ryigisha amashami (Trades) akurikira: Building construction (Ubwubatsi), Manufacturing technology (Gukora ibikoresho bigezweho), Plumbing technology (Gukora no gukwirakwiza mazi), Electrical technology (Amashanyarazi) na Fashion Design (Imideri).
Ishuri kandi ritanga n'amasomo y'igihe gito (Short courses) z'amezi atatu, atandatu ndetse n'umwaka muri buri shami ishuri rifite (Trades) ku wubishaka wese.
Umuyobozi w'iri Shuri Bwana Habyarimana Canisius mu kiganiro twagiranye yaduhamirije ko kuba abanyeshuri bose bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2022/2023 ku nshuro ya gatatu ishuri rikoze bakongera gutsinda 100%.
Si ibyo gusa ahubwo umunyeshuri waryo witwa Ntakinanirimana Elissa yahagariye neza ikigo n'Akarere ka Rwamagana mu gutsinda neza ugeraranije na bagenzi be ku rwego rw'igihugu.
Ni ibintu biri kurema imbaraga zindi mu gutera intambwe idakwiye gusubira inyuma mu barezi n'abanyeshuri ba CFC TSS nk'uko ubuyobozi bw'iri shuri bubitangaza.
Abanyeshuri bagera ku ijana na batanu (105) mu mashami atanu bose bitwaye neza cyane bikaba bikomoka ku gukorana mu bufatanye hagati y'abarezi n'ubuyobozi bw'ishuri.
Ni ibintu byagizwemo uruhare by'umwihariko n'ubuyobozi bwa AEE-Rwanda nka nyiri ikigo hamwe n'Akarere ka Rwamagana batahwemye kuba hafi mu mikorere y'ishuri bikarushaho gutera imbaraga abarezi n'abanyeshiri buri wese gukora uruhare rwe neza.
Umuyobozi w'ishuri bwana Habyarimana Canisius yashimiye cyane abarezi n'abanyeshuri bakoze ikizamini by'umwihariko ashimira Ntakinanirimana Elissa nk'umunyeshuri wabaye uwa mbere ku Rwego rw'igihugu mu mashayarazi kubera ishema ateye ababyeyi be ndetse n'umuryango mugari w'ishuri ryamwigishije ariryo Center for Champions TSS.
Umuyobozi kandi yongeyeho ko imihigo ikomeje hakorwa igishoboka cyose ngo ejo heza h'ishuri mu nguni zose habe ntamakemwa byose ku nyungu z'abanyeshuri biga neza bakanatsinda neza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo bwana Musafiri Jean Pierre yadutangarije ko Ishuri rya CFC TSS mu gihe gito rimaze rikoresha ibizanini bya Leta riri gukora neza kandi ntakudohoka.
Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati, avuga ko muri uyu mwaka abanyeshuri bose biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bari 80,892, barimo 80,525 bangana n'ikigereranyo cya 99,55% nibo babashije gukora ikizami cya Leta.
Abanyeshuri 46,051 bangana na 95.4% nibo babashije kugera ku bipimo ngenderwaho by'imitsindire, ni mu gihe abanyeshuri 4.9% batabashije gutsinda.
Mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro; hakoze abanyeshuri 28,070; muri aba 97,6% nibo babashije gutsinda neza n'aho 2,3% baratsinzwe.
Dr. Bernard Bahati avuga ko no muri iki cyiciro abahungu bahize abakobwa, kuko batsinze ku kigero cya 97.7%; abakobwa batsinda ku kigero cya 97.5%.
Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati yavuze ko abahungu bahize abakobwa mu bizamini bisoza ayisumbuye
Minisitiri w'uburezi, Twagirayezu yashimye abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya Leta
Centre For Champions TSS yigisha imyuga itandukanye
Centre For Champions TSS yatsindishije 100% mu bizamini bya Leta
Abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw'igihugu bashimiwe banahabwa impano
TANGA IGITECYEREZO