Twagiramungu Faustin wigeze kuba Minisitiri w'Intebe mu Rwanda yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023.
Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w'Intebe mu Rwanda yapfiriye mu Bubirigi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023. Bwana Faustin Twagiramungu wamenyekanye nka Rukokoma yapfuye afite imyaka 78.
Uwavuganye n’Ijwi ry’Amerika wo mu muryango we yatangaje ko muri iki gitondo cy'uwa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023 , Faustin Twagiramungu, yabyutse ari muzima, ariko akumva ananinwe. Yapfuye akikijwe n’umuryango we.
Twagiramungu wavukiye muri Komini Gishoma, mu cyahoze ari Prefegitura ya Cyangugu, yabaye kandi umuyobozi w'ishyaka rya MDR kuva muri 1992, kugeza avuye mu Rwanda muri 1995.
Kugeza ubu ntiharamenyekana aho Twagiramungu azashyingurwa ndetse n'igihe azashyingurirwaho ntikiramenyekana.
TANGA IGITECYEREZO