Umuhanzi Baba Levo wo mu gihugu cya Tanzania yatangaje ko yibarutse umwana akaba azamwita Pltanumz anaherako asaba abantu kumwita Baba P.
Umuhanzi Baba Levo ukomoka mu gihugu cya Tanzania yatangaje ko yamaze kwibaruka umwana w'umuhungu akaba yifuza kuzamwita izina rimwe rya Diamond ariryo "Platnumz" ndetse ahita asaba abafana be kuzajya bamwita Baba Levo.
Baba Levo asanzwe ari umunyamakuru wa Wasafi Fm ikorera mu gihugu cya Tanzania isanzwe ari iya Diamond Platnumz akaba ari nayo imwe mu mpamvu yamwitiriye izina ry'umwana we mu rwego rwo gucinya inkoro ngo bagirane umubano mwiza urenze kuba umukozi n'umukoresha.
Uretse ibyo, Baba Levo yagaragaye arimo acinya inkoro avuga ko uburyo Diamond Platnumz abahemba mu buryo bubi kuko ayabaha hakiri kare cyane bityo ukwezi kukazagera mu ntangiro bamaze kuyamara. Bavugaga ko Diamond abahemba ku wa 25 buri kwezi.
Baba Levo amaze ukwezi kumwe akoranye indirimbo na Diamond Platnumz yise Amen imaze ukwezi kumwe igiye hanze imaze kurebwa n'abarenga miliyoni. Baba Levo akaba arimo akora buri kimwe cyose cyakongera umubano mwiza hagati ye na Diamond Platnumz.
Baba Levo yibarutse umuhungu.
Baba Levo yatangaje ko umwana we agiye kumwita Platnumz
Uretse kuba ari umuhanzi, Baba Levo ni umunyamakuru wa Wasafi FM
Reba indirimbo "Amen" Baba Levo aherutse gushyira hanze
">
TANGA IGITECYEREZO