Nyuma y’uko abitangaje inshuro nyinshi ntabishyire mu bikorwa, umukinnyi wa filime, Michael Caine yahishuye ko noneho akomeje ku cyemezo cyo guhagararika uyu mwuga amazemo igihe kinini.
Kuri uyu wa Gatanu, Michael Caine
wamenyekanye muri filime “Dark Knight” yabwiye BBC ko noneho agiye guhagarika
gukina filime nyuma ya nyuma yakinnyemo, “The Great Escaper” igiye
ahagaragara.
Yagize ati: “Nakomeje kuvuga ko ngiye
guhagarika umwuga nkajya mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko kuri iyi nshuro
ndagiye.”
Ati: “Maze imyaka ibiri ntakora, kuko nagize
ikibazo cy’urutirigongo, biza kugira ingaruka no ku maguru yanjye. Ubwo rero,
sinshobora kugenda neza cyane.”
Caine yakomeje avuga ko nubwo abaye
ahagaritse umwuga, ariko bidakuyeho ko abazakenera kumukinisha muri filime nk’umusaza
w’imyaka 90 cyangwa 85 azazikina. Yavuze ko yatekereje ko yaba ahagaritse
gukina filime, kuko hakenewe abakinnyi b’ibanze bakiri bato.
No mu kwezi gushize, yari yabikomojeho avuga
ko amaze kugera mu za bukuru, ku buryo atagishobora kugenda neza no gukina neza
nk’uko byagendaga akiri muto.
Uyu musaza watsindiye ibihembo bitandukanye
birimo na Oscar, muri 2021 nabwo yari yatangaje ko agiye guhagarika kongera
kugaragara muri filime zikomeye. Icyo gihe ni nabwo yahise atangaza ko filime
yitwa “Best Sellers,” ariyo ya nyuma agaragayemo.
Umwuga wo gukina wa Caine, yawutangiye mu
myaka y’ 1950 ubwo yatangiriraga muri filime yitwa “A Hill in Korea.” Yatoranijwe
inshuro esheshatu nk’umukinnyi mwiza ufasha abandi kubera filime ebyiri: “Hannah
and Her Sisters,” n’indi yasohotse mu 1999 yitwa “The Cider House Rules.”
Caine yakinnye kandi muri filime zikomeye nka, “Miss Congeniality,” “Interstellar,” Christopher Nolan’s Batman trilogy n’izindi.
Mu ntangiro z'uyu mwaka, uyu mukinnyi wa filime w'umwongereza yerekanye ko yishimiye igihe cye cy'ikiruhuko nyuma y'aho agaragaye muri Barbados anezeranwe n'umugore we, Shakira Caine.
Micheal Caine wakinnye filime zikomeye agiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru
TANGA IGITECYEREZO