Kigali

Umu-DJ wa mbere muri Afurika yujuje imwe muri sitade zikomeye muri Amerika

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:13/10/2023 14:53
0


Dj Black Coffee ukomoka muri South Africa uri mu banyamuziki batunze agatubutse muri Afurika, yabaye Dj wa mbere ukomoka muri Afurika ukoreye igitaramo muri Madison Square Garden amatike agashira ku isoko.



Nkosinathi Innocent Maphumulo uzwi ku mazina ya Dj Black Coffee ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, yabaye umu-DJ wa mbere ukomoka muri Afurika ubashije gukora igitaramo akuzuza Madison Square Garden muri Amerika.

Madison Square Garden iherereye New York muri Amerika yakira abantu 20,000 bose ntawe ubangamiye undi. Black Coffee yahise yiyongera kuri Trevor Noah, Burna Boy na Wizkid babashije gukora ibitaramo muri Madison Square Garden abantu bagakubita bakuzura.

Uretse aha muri Madison, Black Coffee yakoze ibindi bitaramo abantu baguza amatike agashira ku isoko muri O2 Brixton Academy i London mu Bwongereza ndetse na The Brooklyn Mirage muri New York yakira abantu 6,000.

Black Coffee yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu mwaka wa 1994 ndetse nyuma aza no gutangira gukora indirimbo z'abahanzi benshi bakunzwe muri Afurika y’Epfo. Mu mwaka wa 2005 yafunguye label yise Soulistic Music yafashije abahanzi benshi.

Black Coffee yakoze album 7 kugeza mu mwaka wa 2021 yagiye ahurizaho abandi bahanzi bakomeye cyane haba muri Afurika ndetse no hanze ya Amerika. 

Mu bihembo birenga 20 yahatanyemo, Black Coffee yatsinzwemo inshuro eshatu gusa mu gihe magingo aya ahatanye mu bihembo bya Headies muri Afurika y’Epfo. 


DJ Black Coffee ukomoka muri Afurika y'Epfo akomeje guca uduhigo


DJ Black Coffee abaye DJ wa mbere ubashije kuzuza Madison Square Garden muri Amerika


DJ Black Coffee ari mu baherwe ba mbere muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND