Ikiyobyabwenge cy'urumogi cyakunze kugaragara cyane mu byamamare byo mu Rwanda bikurikirwa na benshi muri abo hakaba harimo n'ababihaniwe na n'ubu bagihanirwa.
Mu
bihe bitandukanye, hagiye hafungwa benshi mu bantu bazira ikiyobyabwenge
cy’urumogi cyangwa se bagapimwa bagasangwamo urumogi kabone n’ubwo ataba ari rwo
bafungiwe.
Kunywa,
gucuruza urumogi mu Rwanda ntabwo byemewe ndetse bigize icyaha bityo ufatiwe
muri ibyo bikorwa byose ahanwa n’amategeko harimo gufungwa no gucibwa amande.
Nyamara
n’ubwo bigize icyaha kandi buri wese abizi, hari benshi mu bagenda bagwa muri
icyo cyaha ndetse bakabihanirwa haba kuba ari byo bafungiwe cyangwa se
gusangwamo iki kiyobyabwenge nyuma yo gupimwa.
Ibyamamare 10 byo mu Rwanda byapimwe
bigasangwamo ibiyobyabwenge birimo urumogi
1. Turahirwa
Moise ‘Monshion’
Uyu
musore wamamaye mu myidagaduro Nyarwanda aba rudasumbwa ndetse no mu kumurika
imideri, yapimwe asangwamo urumogi ndetse anafatanwa utundi dupfunyika tw’urumogi
ubwo yavaga mu mahanga aza mu Rwanda.
Ku
wa 15 Kamena 2023, Turahirwa Moise ni bwo yafunguwe by’agateganyo ava muri
gereza ku byaha yari akurikiranyweho byo gukoresha ibiyobyabwenge n’impapuro
mpimbano. Icyo gihe yari amaze gutanga ingwate ya Monshion ifite agaciro ka
Miliyari 3Rwf.
Ubwo
yafungwaga, Turahirwa Moses yari yasanzwemo urumogi rungana na 321ng/ml mu gihe
umuntu usanzwe mu mubiri we aba afitemo ikigero cya 0-20 ng/ml.
2. Fatakumavuta
Tariki
19 Ukwakira 2024 ni bwo Fatakumavuta yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha
birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no
kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Nyuma
yo gufatwa, Fatakumavuta yarapimwe asangwamo urumogi rungana na 298 ng/ml mu
gihe ikigero gisanzwe ari hagati ya 0-20 ng/ml.
3. Jay
Polly
Muri
Mata 2020, nyakwigendera Jay Polly n’abandi bantu 11 bafashwe barenze ku mabwiriza yo
kwirinda icyorezo cya Corona Virus hanyuma bafatanwa n’ibiyobyabwenge birimo urumogi, n’imiti
ifasha abasore gutera akabariro izwi nka "Puturi".
Uyu
muhanzi w’umunyabigwi, yaje kwitaba Imana ku wa 02 Nzeri 2021 azize uburwayi
ahanani bwatewe n’ibinyobwa by’ibikorano yanyweye n’inshuti ze bari kumwe i Mageragere
hanyuma bibagiraho ingaruka mbi.
4. Green
P
Umuraperi
Green P yakunze kugaragaza ko nta keza k’ibiyobyabwenge ndetse anatangaza ko
yagiye i Dubai ameze nk’uhunze inshuti mbi zamwanduzaga imico mibi ndetse ubwo
yasohoraga indirimbo yise ‘Abadage’ nyuma y’igihe kirekire adakora umuziki,
yahise aboneraho guhishura ko yari yaragiye kuvuzwa kubera ingaruka mbi
ibiyobyabwenge zamuteye.
Mu
Ukuboza 2019 nyuma y’umwaka umwe gusa Green P atangaje ko yaciye ukubiri no
kunywa ibiyobyabwenge, yatawe muri yombi ashinjwa kunywa ibiyobyabwenge birimo
urumogi.
5. Bushali
na Slum Drip
Hagenimana
Jean Paul [Bushali] na Nizeyimana Slum [Slum Drip] bazwi mu njyana ya Kinyatrap
na Uwizeye Carine bigeze gukurikiranywaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge aho tariki 4 Ugushyingo 2019 bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu
gihe bari bakiri kuburana ku biyobyabwenge bafatanywe birimo urumogi.
Tariki
18 Ukwakira 2019 ni bwo iryo itsinda ry’abantu bane bafatiwe mu Nyakabanda
bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Bafatanywe urumogi bikekwa ko banyweye ndetse
n’icupa ry’ifu y’urwo banyweye.
6. Fireman
Ku
wa 25 Nzeri 2019 ni bwo abantu 1,678 bagororerwaga i Wawa basubiye mu miryango
yabo. Muri abo, barimo n’umuraperi Fireman waje avuga ko imbaraga yataye
aririmba ibisenya agiye kuzikoresha aririmba ibyuka Igihugu.
Muri
Kamena 2018 ni bwo Fireman yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gukoresha
ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo (heroine), nyuma yaje kujyanwa Iwawa mu
rwego rwo kumugorora.
7. Ish Kevin
Ku wa 17 Nzeri 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije umuraperi Ishimwe Semana Kevin [Ish Kevin] icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse, ruhita rutegeka ko arekurwa.
Ish
Kevin uri mu bagezweho mu njyana ya Drill na Trap mu Rwanda, yafashwe ku wa 25
Kamena 2021, mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Munezero, Umurenge wa Gisozi ari
kumwe na Mugisha Patrick, Byukusenge Brianne Esther, Munyanshoza Celine, Nziza
Olga na Umulisa Benitha.
8. Gisa
cy’Inganzo
Uyu
muhanzi wari ufite impano idashidikanwaho, amaze gutabwa muri yombi inshuro
nyinshi azira kunywa ibiyobyabwenge birimo n’urumogi aho mu mwaka wa 2017
yatawe muri yombi, mu mwaka wa 2018 arongera atabwa muri yombi icyo gihe
anashinjwa kwiba.
Mu
mwaka wa 2019, Gisa cy’Inganzo yasoje igifungo cy’umwaka yari yarakatiwe azira
gukoresha ibiyobyabwenge ndetse na n'ubu amakuru akaba avuga ko afungiye muri
Gereza ya Muhanga aho yakatiwe amezi atandatu azira gukoresha ibiyobyabwenge.
9. Mukadaff
Mu
mwaka wa 2021, Umuraperi Mukadaff nawe yatawe muri yombi azira gukoresha
ibiyobyabwenge ariko nyuma akaza gufungurwa hadaciyeho igihe kirekire cyane.
10.
P Fla
Ku
wa 14 Ukuboza 2016, umuraperi P Fla yatawe muri yombi azira gukoresha no
gukwirakwiza ibiyobyabwenge bya Mugo (Heroine) ndetse n’Urumogi.
Hakizimana
Murerwa Amani uzwi nka P Fla yafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,
tariki 8 Ukuboza 2017, nyuma y’igihe afungiwe muri Gereza ya Mageragere.
Si
inshuro imwe cyangwa ebyiri uyu muraperi atawe muri yombi azira gukoresha
ibiyobyabwenge byiganjemo iby’urumogi n’ibindi bikaze kurenza urumogi harimo na
Mugo.
11.
Ayoo rash
Mu
bihe bitandukanye, uyu muhanga mu gutanganya imiziki yagiye atabwa muri yombi
azira gukoresha urumogi ndetse akaba ari n’umwe mu bari ku ruhembe rwo kunywa
ikigero cyinshi cy’urumogi mu byamamare byo mu Rwanda.
12.
M1
Mu
Ukwakira 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi,
Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1 akurikiranyweho icyaha cyo
gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
M1 yafatanywe na Uwimana Claude w’imyaka 25 ku wa 21 Ukwakira 2021. Bafatiwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.
13. Kwizera Olivier
Muri Kamena 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umunyezamu wahoze ari uwa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Kwizera Olivier rumukurikiranyeho gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.
Nyuma
y’urubanza rwamaze iminsi, muri Nyakanga 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro
rwakatiye uyu munyezamu wa Rayon Sports igihano cyo gufungwa umwaka umwe
usubitse ahita arekurwa.
14. Masho Mampa
Umuraperi Mugabo Jean Paul uzwi nka Masho Mampa wamamaye mu ndirimbo "Irimbi ry'abazima", nawe yafunzwe kenshi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge n'ubujura.
Kuwa 20 Mutarama 2018 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine kizwi nka Mugo. Yaje gukatirwa imyaka ine n'Urukiko rw'Ibanze rwa Gisenyi.
15. Pacson
Mu 2019, umuraperi Ngoga Lwaga Edison [Pacson] yatawe muri yombi na Polisi akurikirnyweho gukoresha ikiyobyabwenge cya cocaine. Yafashwe ari kumwe na mugenzi we Kamana Arnaud, ubwo bari i Kigali muri Rwezamenyo bafite udupfunyika tubiri turimo ifu ya Cocaine iri mu biyobyabwenge bihambaye.
16.
Kwizera Emelyne na bagenzi be
RIB
iherutse kwemeza ko yataye muri yombi Kwizera Emelyne uzwi nka Ishanga ndetse na
bagenzi be aho bari bakurikiranyweho gufata no gusakaza amashusho y’urukozasoni.
Bakibafata, barapimwe basangwamo urumogi ruri hagati ya 55-275 ng/ml.
N’ubwo twavuga aba, ntabwo bivuze ko ari bo bonyine barunywa cyangwa se barufatanywe
bakaba baruhanirwa ahubwo hari benshi mu barufatanywe ndetse n’abandi barunywa
ariko baba batari bafatwa.
TANGA IGITECYEREZO