Umunyarwenya Muhinde ushimisha benshi mu gutera urwenya yatangaje ko ibimuvugwaho birimo n’ubugufi bwe biri mu byamwubakiye izina dore ko ari nabyo akunze kugarukaho iyo arimo gusetsa abantu.
Ishimwe Angelo Kenny wamenyekanye nka Muhinde mu banyarwenya ba Gen-Z Comedy yatangiye ubu buhanzi ubwo yari mu mashuri yisumbuye
akikizwa n’imbaga y’abantu abasetsa.
Mu kiganiro na InyaRwanda yagize ati “Uregendo rwo
kwinjira mu rwenya narutangiye ubwo nigaga muwa kabiri segonderi, nibwo
nakoraga amakinamico, ubundi nakundaga kwibona ndi hagati y’inshuti zanjye ndikubasetsa cyane bakabyishimira”.
Muhinde yakuze afana umunyarwenya uzwi ku izina rya
Babu Joe, aza kumwandikira amusaba ko yamufasha kugaragaza impano ye, nibwo
yaje kuhahurira na Fally Merci umuyobozi w’abanyarwenya ba Gen-Z Comedy akunda
impano ye batangira gukorana.
Muhinde wakuranye inzozi zo gutwara igikombe cy’Isi
binyuze mu mupira w’amaguru yaje guhinduka umunyarwenya ukunzwe ndetse benshi
bakunda urwenya kubera we.
Uyu munyarwenya akunze gutangwaho ingero
zitandukanye n’abanyarwenya bagenzi be batebya bavuga ko ari mugufi cyane.Yatangaje
avuga ko anyuzwe n'uko ameze, atewe ishema no kuba mugufi kuko bitamubangamira
gukora akazi ahubwo ko bituma benshi bamukunda.
Muhinde avuga ko ubugufi bwe budakabije ku buryo
bwamubangamira cyangwa ngo kuvugwaho bimutere igikomere.Ati “Ntabwo
binkomeretsa ahubwo njye biranshimisha cyane kuko byamfashije kwakira uko ndi
nubwo bidakabije”.
Atangazako ibanga rye mu kwigarurira abantu ari
ugutega amatwi no kumva ibyo avugwaho, akabikoramo urwenya.Nubwo agifite
urugendo runini n’intego nyinshi zitandukanye, ashimira abantu bose bamuba hafi
bagashyigikira impano ye y’urwenya kandi yemeza ko bahishiwe byinshi.
Umunyarwenya Muhinde ashimishijwe n'intambwe akomeje gutera
Yakunze gusetsa bagenzi be biganaga nyuma akomeza kuzamuka
Muhinde arakataje mu gusetsa abakunzi be bamushyigikira umunsi ku munsi
Gen-Z Comedy yabaye nyambere mu kuzamura impano ya Muhinde
Inzozi ze zitangiye kuba impamo
Umunyarwenya Muhinde yiteguye kugeza urwenya ku rwego rushimishije
TANGA IGITECYEREZO