Umunyarwenya, Nick Cannon, yashimiye byimazeyo umuhanzikazi Mariah Carey wahoze ari umugore we, anahishura uburyo yamutabariye ubuzima.
Nicholas Scott Cannon, umunyarwenya, umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime, benshi bazi ku izina rya Nick Cannon, ni umwe mu byamamare bikunze kugarukwaho cyane muri Amerika. Kuri ubu yagarutsweho n'itangazamakuru ry'imyidagaduro nyuma yaho ahishuriye ko icyamamarekazi Mariah Carey yamutabariye ubuzima.
Mu kiganiro cya Nick Cannon akora cyitwa 'The Daily Cannon Show', niho yongeye kugaruka kuri Mariah Carey wahoze ari umugore we. Yatangiye amushimira avuga ko yamubaye hafi ndetse ahishura ko mu 2011 yamutabariye ubuzima kuburyo magingo aya akibimushimira.
Yagize ati: ''Uretse kuba Mariah Carey mukunda, mwubaha, ni umuntu mpora nshimira iteka. Abantu ntabwo babizi ariko yatabaye ubuzima bwanjye mu 2011 ubwo narirwaye indwara ya Lupus yibasiye sisiteme y'umubiri wanjye ikazahaza ingingo zanjye zirimo impyiko n'ibihaha''.
Nick Cannon yavuze uburyo Mariah Carey yamutabariye ubuzima ubwo bari bakirikumwe
Nick Cannon mu kiniga yakomeje agira ati: ''Icyo gihe kwa muganga bari barambujije gukora ibintu binaniza umubiri wanjye kuko ingingo zari zaracitse intege cyane gusa njyewe sinabikurikizaga. Umunsi umwe navuye muri siporo naniwe ngiye koga mpita nitura hasi ndahwera. Mu rugo ntamuntu wabimenye usibye Mariah wabonye natinze mu rwogero akaza kundeba agasanga naguye igihumure.
Uyu munyarwenya yakomeje avuga ko Mariah Carey yahise ahamagara ambulance ikaza bakamujyana kwa muganga. Nick Cannon kandi yavuze ko ubwo yageraga kwa muganga bamubwiye ko iyo arenze iminota 15 ntawuramubona yari guhita yitaba Imana. Kuva icyo gihe yahise arushaho gukunda cyane uyu muhanzikazi kuko yamutabaye habura gato ngo yitabe Imana.
Mariah Carey watabaye ubuzima bwa Niack Cannon, bafitanye abana babiri
Nick Cannon kandi yakomeje avuga ko mu gihe cyose yari yarazahajwe n'iyi ndwara Mariah Carey yamubaye hafi ndetse byanabaye ngombwa ko asubika kujya kuririmba mu gitaramo kuko yaramurwaje. Mariah Carey w’imyaka 54 na Nick Cannon w’imyaka 42 bakundanye igihe kinini baza kurushinga mu 2008 batandukana mu 2016 bamaze kubyarana abana babiri.
TANGA IGITECYEREZO