Umukobwa uri mu mashuri ya Kaminuza yagishije inama ku kibazo afite cyo kuba akomeje gusabwa urukundo n’umugabo ubigisha yemeza ko ageze mu zabukuru.
Uyu mukobwa
yavuze ko kuva yavuka atari yaryamana n’uwo ariwe wese bityo akaba yumva yatamaza
mwarimu, gusa agaragaza ko yabuze amahitamo.
Mu magambo ye yagize ati: ”Mu by’ukuri mungire inama pe, mwarimu unyigisha muri kaminuza (Lecturer) amaze kunsaba ko turyamana inshuro nyinshi, njye nkabibonamo agasuzuguro kuko ni umusaza;
Ntabwo tungana kandi amakuru mfite ni uko
abakobwa bose bo muri kaminuza yabanyuzemo abasaba ibyo bintu bamwe
bakamutamaza, abandi bakamwemerera akabigira akamenyero.
Mu minsi
ishize amaze kutwigisha yanyuze kuri telefone yanjye arampamagara, ambwira
amagambo mabi ntavugira hano, nyuma aranyandikira hose akajya ambwira ikintu
kimwe ashaka kuntereta.
Namubwiye ko
mfite umukunzi arambwira ngo nimureke ibyo dukora ntacyo bitwaye. Mu by’ukuri,
kugeza ubu nabuze amahitamo, ese mutange ku buyobozi bw’ikigo nshake aho atuye
ari bo mbwira ibi bintu, nkora iki?”.
Mu rwandiko
rw’uyu mukobwa yagaragaje ko hari abarezi bo mu mashuri ya kaminuza n’abandi
bagira ingeso yo gusagararira abo batazi bitwaje amasomo bigatuma bangiza bamwe
mu rubyiruko rutazi ubwenge, abasaba gucika kuri uwo muco ndetse bakamenya kwiyubaha no kubaha umwanya baba barimo nk’abarezi.
TANGA IGITECYEREZO