Umugore utwite aba agomba kwitabwaho cyane by’umwihariko mu gihe inda ye igeze mu mezi yo kubyara.
Ubusanzwe gutwita ni igikorwa gikomeye cyane ndetse
gifite abo Imana yahisemo ariko nanone uwo mugore utwite, agomba kwitabwaho mu
buryo bwose, kugira ngo bajye biyumva nk’abadsanzwe. Ibi kandi abagabo bagomba
kubikorerwa kubera ko abagore bagorwa no gutwita.
Umugabo ntabwo aba akwiriye kurakara cyane ngo agaragaze umujinya udasanzwe mu gihe uwo arakarira amutwitiye umwana kandi ugomba kuvukana ubuzima bwiza. Hari ibintu abagabo basabwa gukora no kwitwararika:
1.Kumuguyaguya
Mugabo urasabwa gufata umugore wawe nk'umwana wawe muto kugira ngo ubone uko umuha buri kimwe cyose akeneye kuko aratwite kandi ni wowe nyirabayazana.
Uretse no kuba ari wowe nyirabayazana, umugore wawe aragukunda
kandi afite inshingano zo kubyara umwana mwiza, kugira ngo yiyumve nk'udsanzwe
ni uko uzamuha uburenganzira bwo guteta ukamuha icyo akeneye cyose.
2.Muhe ubutumwa
bwa hato na hato.
Umugabo asabwa kwandikira uwo bashakanye ubutumwa
bwinshi ku munsi kandi akabikora buri mwanya kugira ngo uwo mugore akomeze
atekereze ko muri urwo rugendo rwo gutwita hari undi bari kumwe.
3.Kumufasha
gutembera
Ni byiza ko mugabo ufasha umugore wawe gutembera, kandi mukabigira umuco. Uyu mugore akeneye ko mugirana akagendo gato gato
gahoraho kugira ngo nabona muri kumwe iteka yishimire ko atwite, bitume akomeza
kwita ku mwana wawe na we.
4. Ujye
umuherekeza kwa muganga
Mu gihe agiye kureba uko umwana ameze cyangwa uko
ubuzima bwe bumeze, ni ngombwa ko umuherekeza rwose. Umugore waherekejwe kwa
muganga bigenda neza kuko aba afite ishema ry’umuntu umuri iruhande bigatuma
yiyumva nk’udasanzwe.
Uretse ibi tuvuze hari n’ibindi byinshi rwose, umugabo
yakorera umugore we utwite, akabona ko afashwe nk’udasanzwe.
Isoko: Healthline
TANGA IGITECYEREZO