RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Injira mu munsi w'Igikundiro watangiye neza ukarangira abafana batishimye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/08/2023 16:11
0


Ikipe ya Rayon Sports yizihije umunsi wayo w'Igikundiro 2023,ikoreramo ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi ndetse no gukina umukino wa gishuti waje no gutuma bamwe bataha batishimye.



Ibi birori by'umunsi w'Igikundiro byabaye ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu bibera kuri Kigali PelĂ© Stadium. 

Byabimburiwe no gutangira akarasisi k'abafana imbere yabo hari Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli ndetse banafite ifoto ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda,Paul Kagame bamubwira ko ibyishimo bafite ariwe babikesha.

Nyuma Sitade yaje gufungurwa saa tanu maze abafana bagenda binjira gake gake arinako hari DJ Selekta Faba abavangira imiziki mu buryo buryoheye amatwi.

Bigeze Saa Cyenda mu kibuga haje abakaraza b'Inyanza mu murishyo w'Ingoma uryoheye amatwi n'amaso ,nyuma yabo hakurikiyeho ibindi bikorwa bitandukanye birimo kwereka abafana abafatanyabikorwa bazafatanya n'ikipe mu mwaka utaha w'imikino,kwereka abafana abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w'imikino ndetse na Perezida w'iyi kipe yambara ubururu n'umweru, Uwayezu Jean Fideli ageza ijambo ku bafana yabateguriye rinatangiza umwaka utaha w'imikino.

Umukino wa gishuti n'ikipe ya Kenya Police FC waje gutangira utinze cyane bijyanye n'igihe bari bavuze uri bubere,watangiye saa kumi n'ebyiri n'iminota 48 kandi byari biteganyijwe ko ari saa kumi n'ebyiri zuzuye.

Uyu mukino byaje kurangira Rayon Sports iwutsinzwe igitego 1 cyabonetse ku munota wa 47 gitsinzwe na Kenneth Muguna maze abafana batahana agahinda nyuma y'uko ikipe yabo itsinzwe ku munsi wayo. 


Ariel Wayz wahaye ibyishimo abafana,mu minota 15 y'akarahuko ubwo igice cya mbere cy'umukino wahuzaga Rayon Sports na Kenya Police FC cyari kirangiye



Umutoza wa Rayon Sports, Yameni Zelfani asuhuza abafana 


Ndekwe Felix ari ku mupira mu mukino bakinagamo na Kenya Police FC 


Abatoza ba Rayon Sports banyura ku itapi itukura 



Platin asusurutsa abafana ba Rayon Sports 








Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports nawe yari ahari ku munsi w'Igikundiro 



Ifoto y'abakinnyi ndetse n'abatoza ba Rayon Sports mu mwaka utaha w'imikino barikumwe na Uwayezu Jean Fideli 







Platin n'itsinda rye ry'ababyinnyi batanga ibyishimo ku bafana 


Umunyezamu wa Kenya Police FC uri mu bazonze abakinnyi ba Rayon Sports ababuza gutsinda 


Youssef Rharb wagarahaje ubuhanga bwe mu mukino nubwo nta gitego yabonye 


Umutoza wa Kenya Police FC 




Ndimbati usanzwe afana Rayon Sports nawe yari yabukereye ku munsi w'Igikundiro 



Ba kapiteni b'amakipe yombi barikumwe n'abasifuzi mbere y'uko umukino utangira 


Perezida wa Rayon Sports ageza ijambo ku bari bitabiriye Umunsi w'Igikundiro 


Uwayezu Jean Fideli yereka abafana ibikombe 2 begukanye mu mwaka ushize w'imikino 





Bugingo Hakim wavuye muri Gasogi United ahabwa umwenda azajya yambara mu mwaka utaha w'imikino 


Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yari yabukereye ku munsi w'Igikundiro 

Umunyamakuru wa Ishusho TV, Faustin yari umushyushya rugamba mu birori bya Rayon Day


Nsabimana Aimable azajya yambara nimero 15




Mitima Isaac wahawe nimero 23





Hakizimana Adolphe nawe azajya yambara nimero 23


Umugande, Simon Tamale ahabwa nimero 24



Hategekimana Bonheur ahabwa nimero 13






Heltier Luvumbu Nzinga ahabwa umwambaro azajya yambara mu mwaka utaha w'imikino 





Youssef Rharb uzajya yambara nimero 10 mu mugongo 





Perezida wa Rayon Sports yambika Rwatubyaye Abdul igitambaro cya kapiteni 

Joakim Ojera azajya yambara nimero 30 mu mugongo 

Umukuru w'abafana ba Rayon Sports aganira n'umuvugizi


Madjaliwa azajya yambara nimero 8

Serumogo Ally wakiniraga Kiyovu Sports azajya yambara nimero 2 muri Rayon Sports 




Heltier Luvumbu Nzinga nk'umukinnyi  wabimburiye abandi  yerekwa abafana yaje  mu modoka



Perezida wa Rayon Sports arikumwe n'abayobozi b'amatsinda y'abafana nyuma yo kubaha ibihembo 

Abafatanyabikorwa ba Rayon Sports mu mwaka utaha w'imikino 




Abafana ba Rayon Sports bari babukereye ku munsi w'Igikundiro 



Mvuyekure Emmanuel uheruka kugurwa na Rayon Sports yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mwanya muto yamaze mu kibuga 

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli areba umukino 











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND