Kigali

Vision FC yasinyishije Zabibo Pascal wiyongereye kuri Musa Esenu

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/01/2025 13:54
0


Vision FC ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo gushaka amanota azayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda yamaze gusinyisha Zabibo Pascal ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,aza yiyongera kuri rutahizamu Musa Esenu uherutse gusinya.



Kugeza ubu ikipe ya Vision Fc iri kurwana ko kutazamanuka mu cyiciro cya kabiri, muri iri soko ry’igura n’igurisha imaze gusinyisha abakinnyi babiri b’abanyamahanga bafite ubunararibonye aribo Zabibo Pascal ukina hagati na Musa Esenu, rutahizamu w’Umunya-Uganda.

Umunye-Congo, Zabibo Pascal, wakiniraga RC Promesse de Dieu yo muri Congo Kinshasa, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka n’igice muri Vision FC akaba yaraye ayasinye kuri uyu wa Gatatu itariki 15 Mutarama.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati azanye intego yo gufasha iyi kipe kuzamura urwego rw’imikinire cyane cyane mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Zabibo azwiho ubuhanga mu gutanga imipira y’ingenzi no kugenzura umukino hagati mu kibuga, bikaba byitezwe ko bizafasha cyane Vision FC muri uru rugendo rukomeye.

Zabio yaje yiyongera kuri Musa Esenu, wahoze akinira Rayon Sports, nawe uherutse gusinyira Vision FC amasezerano y’amezi atandatu.

Mu mikino 15 ibanza ya shampiyona, Vision FC yasoje iri ku mwanya wa 15 n’amanota 12 gusa, ndetse ifite umwenda w’ibitego birindwi.

Kuri uyu wa Kane kandi Zabio Pascal yagaragaye mu Kibuga ubwo ikipe yaVision FC yakinnye umukino wa Gicuti n'abakinnyi b'abanyamahanga baba mu Rwanda ariko batagira amakipe yo gukinira.


Zabio Pascal mu myitozo ya Vision Fc yo kuri uyu wa Kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND