Buri gucya havaho umwe ngo dutangire shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu bagabo hano mu Rwanda, shampiyona izasiga bamwe banze umupira w'amaguru, abandi bari kwishimira umusaruro bakuye mu byuya babize.
N:B Nta mafoto yo mu nkuru hagati turibukoreshe kugira ngo hatagira uvuga ko ariwe twavugaga
Harabura
ukwezi kumwe nta gihindutse ngo umwaka w'imikino mu mupira w'amaguru 20223-24,
utangire mu Rwanda, aho uzaba umwaka uhabanye n'indi yabayeho mu myaka 11
itambutse.
Tugiye
kubona shampiyona itarimo impuhwe, shampiyona irimo ubusabane buke, Shampiyona
buri muntu amenya ibye, shampiyona umuntu azataka abure umutabara, arire
ahogore nabura uko agira ashake uwo abyegekaho.
Abana,
abagabo, abagore, abatoza, abakinnyi, abayobozi b'amakipe, abanyamakuru, buri
wese ategerezanyije amatsiko y'uburyo umunsi wa mbere wa Shampiyona uzaba
umeze, dore ko ari nawo munsi uzatangira agahinda n'ibyishimo ku makipe 16
azakina iyi shampiyona.
Ikipe
ya As Kigali niyo ibura ngo ibintu bitangire gufata irangi ku mugaragaro, dore
ko kugera ubu ariyo kipe itazi uko ibintu bizagenda, ndetse ikaba ariyo kipe
itarabona umutoza kugeza ubu. Tugiye kugaruka kuri bimwe mu bihe bizaranga uyu
mwaka w'imikino uteye ubwoba bigendanye n'uburyo amakipe hafi ya yose yakaniye
ashaka kwiyubaka.
Iyi shampiyona bamwe bazarira amarira
yange gukama
Iburasirazuba,
Iburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru n'Umujyi wa Kigali amarira azaba menshi
mu minsi ya nyuma ya shampiyona bigendanye n'ikipe izaba yaratangiye ibintu
yabigize urwenya.
Hari
abo muri kubona bari kugura abakinnyi bivuye inyuma abandi abatoza babakozeho
ku mpande zose, ariko ikosa rizaba rimwe ibintu byose bihinduke ipfabusa
amarira atembe ikibuga cyose.
Hari umutoza utazarya Noheli
Usibye
ko nta muntu wakwanga akazi, ariko hari abatoza bishoye ku makipe babizi ko
bafite ubushobozi buke, ndetse amakipe bagiyemo nayo akaba ntacyo yitaho,
bizarangira ku munsi wa kane gusa umutoza wa mbere azaba yatezwe imikino
ishobora gusiga Noheli azayumva ari umushomeri byeruye.
Hari
abatoza bashaka gufata uyu mwaka w'imikino bakawukoresha nk'uko bari basanzwe
babigenza, aho hari abahabwa ikipe, batangira kugura abakinnyi bagendeye kubo
bakuramo amafaranga, ariko kuri iyi nshuro bishobora kuzarohamisha ikipe
izabijyamo kuko andi makipe azaba yaguze yadanangiye.
Hari ikipe zizifuza gusubiza iminsi
inyuma bitagishobotse
Uku
mureba ikipe ziri kugura, ikipe ebyiri zizamanuka mu cyiciro cya kabiri
birahari kandi ziriturije, iminsi niyo izazitwereka.
Hari
amakipe yigize ngo shampiyona turayimenyereye n'uko ikinwa turakuzi,
nakandagizamo akarenge akubitwe n'inkuba yifuze ko iminsi y'igura n'igurisha
yagaruka kandi bitagikunze, ikipe ibeho ihangayitse nihabaho imbabazi z'Imana
abe arizo ziyitabara.
Hari
ikipe zagendeye ku muvuduko w'amakipe makuru yabo uko ikipe iguze nayo ikagura
ndetse hari n'izaguze zitazi n'abakinnyi zikeneye abo aribo, ariko ubwo shampiyona
izatangira zizumirwa zisanze nta bakinnyi zifite.
Hari ikipe izatsindwa ibitego itigeze
itekereza mu mutwe wayo
Nyuma
y'uko ikipe ya APR FC igarutse ku bakinnyi b'abanyamahanga ndetse na Rayon
Sports ikagura abakinnyi bavuzwe cyane, dushobora kongera kubona ibitego
byinshi nk'ibyigize kubaho ubwo APR FC yatsindaga Mukungwa FC, ndetse tukongera
kubona ikipe izinjira mu mukino kuwusoza bikaba induru kubera guteshwa umutwe
n'ibitego.
Hari ikipe zizahugira kuvugwa mu
itangazamakuru, nizigera mu kibuga bihabane
Ubu
itangazamakuru riri hejuru cyane ku isoko ry'igura n'igurisha, ariko hari ikipe
zizagendera mu munyenga wo kuvugwa, zibagirwe gukoresha ubusesenguzi bwimbitse
bw'uburyo shampiyona izakinwa,nibikoza mu kibuga ivumbi ribatumukane.
Ikipe izatanga amanota izarinda imanuka
ikiyibuka
Shampiyona
y'u Rwanda ikunze kubamo umubano ukomeye aho haba hari amakipe y'inshuti
z'akazasohoka, zirwaniranira ishyuka, bituma n'umusaruro nyakuri urigita.
Bigendanye
n'ukuntu ikipe hafi ya zose ziyubatse hari ikipe izakinisha gutanga amanota
nk'uko byahozeho, yikoreho ku buryo izarinda imanuka mu cyiciro cya kabiri izi
neza icyo izize, ndetse n' amanota yatanze.
TANGA IGITECYEREZO