Nyuma y'uko hashize iminsi bivugwa ko aba bombi batagicana uwaka ,Megan Fox yeretse urukundo Machine Gun Kelly aho yitabiye igitaramo yakoreye mu Budage.
Bisa nk'aho MGK na Megan Fox bashobora kuba barongeye kwiyunga
nyuma y'uko mu kwezi kwa Gashyantare ibibazo byari byose.
Kuri ubu Megan Fox yitabiye igitaramo uyu muhanzi yakoreye mu
Budage. Ibi bikaba byeretse benshi ko urukundo hagati yaba bombi rugihari. Megan
Fox yasaga neza mu myambaro yiganjemo ibara ry’umukara.
Nk'uko ibinyamakuru bitandukanye byabigarutseho akaba ari
uko abantu ba hafi y'aba bombi bavuga ko batangiye kwiyunga. Aho MGK bivugwa ko
ari gukora iyo bwabaga ngo yongere gusubirana byeruye Megan Fox.
Gutandukana kw'aba bombi byatangiye kuvugwaho cyane muri
Gashyantare icyo gihe Megan Fox yasibye amafoto yose ari kumwe MGK.
Uyu mukinnyi rurangiranwa wa filimi yanakuyemo impeta yambitswe y’integuza yo kubana akaramata na MGK.
Hahise hatangira kujya hanze amakuru ko MGK yaba agira
ibihe byiza n'umwe mu bakobwa bamucurangira witwa Sophie Lloyd ibintu uyu mukobwa
yahakaniye kure.
Nyuma MGK na Megan Fox batangiye kwiyambaza abajyanama mu
by’imibanire bifashishije Zoom.
Muri Mata bakaba aribwo bombi baherukaga kugaragara
bari kumwe mu biruhuko muri Hawaiian, banaherukaga kandi kujyana mu birori bari
kumwe muri Gicurasi.
Megan Fox akaba ari umubyeyi w’abana 3 yabyaranye na Brian Austin
Green bari barasezeranye. Yatangiye gukundana MGK muri 2020 maze muri Mutarama
2022 MGK yambika impeta Megan Fox.
TANGA IGITECYEREZO