RFL
Kigali

Iby’urukundo rwe rutarambye no kuziba icyuho cy’abakobwa! Byinshi ku muhanzikazi Rlutta- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/04/2024 12:05
0


Umubare w’abakobwa bakora umuziki uracyari muto ugereranyije na basaza b’abo! Mu biganiro, bamwe bavuga ko bahura n’imbogamizi zikomeye zirimo nka ruswa y’igitsina, aba Producer batababonera umwanya n’ibindi bituma bazinutswe uyu muziki.



Ariko hari abagerageza gukora umuziki, ndetse bagatinyura bagenzi b’abo. Ababashije gushikama mu muziki, bumvikanisha ko babashije kurenga inzitizi bahuye n’azo, ahubwo batumbirira gusingira inzozi z’abo bakuranye zo gukora umuziki.

Hari umwe mu bahanzikazi wigeze gutangaza ko ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere, hari umunyamakuru wamusabye amafaranga kugirango indirimbo ye imenyekane.

Uyu mukobwa yanavuze ko hari umwe mu bajyanama ‘Manager’ wakoze ibikorwa byamuhaye ishusho y’uko yashakaga ko baryamana.

Umuhanzikazi Alice Rutayisire wahisemo izina rya Rlutta, muri Mutarama 2024 yashyize umukono ku masezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Info Atassi Music.

Yari amaze imyaka ibiri agerageza gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga, ariko atarabashije kwigaragaza ku isoko ry’umuziki nk’uko yabishakaga.

Uyu mukobwa wakuriye muri Tanzania, yinjiye mu muziki akiri ku ntebe y’ishuri, ndetse yashyize hanze Extended Play yariho indirimbo yacuranzwe cyane kuri Trace Music, bituma abanyeshuri biganye mu mashuri abanza bamubwira ko batangiye kumubona kuri televiziyo.

Yavukiye mu gihugu cya Tanzania, ubu hashize imyaka 10 igarutse mu Rwanda. Yagarutse afite imyaka 13 y'amavuko, ndetse umwaka ushize nibwo yasoje amasomo ye ya Kaminuza.

Mu mashuri yisumbuye yize Ubugenge, Ubutabire ndetse n'Ubumenyamuntu, ni mu gihe muri Kaminuza yize ibijyanye na Computer.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Rlutta yavuze ko yatangiye kugaragaza impano ubwo yari afite imyaka 9 y'amavuko aririmba muri korali y'abana, byatumaga muri we yiyumvamo ko igihe kimwe azakora umuziki.

Yavuze ko ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye, hari umwarimu wamubonyemo impano yo kuririmba, ndetse amuha umwanya wo kuyigaragaza, amutera imbaraga zo kuzashyira mu bikorwa ‘ibyo niyumvamo nk’umwana muto’. Ati "Byatangiye kuva ubwo."

Yavuze ko akigaruka mu Rwanda yashyize imbere kwiga ururimi rw’Iknyarwanda, abifashwamo n’indirimbo za Ruhumuriza James [King James] yakundaga kumva.

Aherutse gukorana indirimbo n'abarimo umuraperi Logan Joe. Rlutta avuga ko atangira umuziki umuryango we ntiwahise ubyumva neza, ariko uko iminsi yagiye ishira bagiye babona ko bishoboka.

Ati "Ntabwo biba byoroshye. Nanjye biracyangora, ariko uko byagenda kose ureba igishoboka ugashaka ahantu muhurira (ababyeyi). Niba ari ukwiga ukiga, niba ari umuziki nawo ukawukora.”

Ariko kandi avuga ko hakiri urugendo. Ati "Byose narabifataga nkabihuriza hamwe, kugirango mugire aho mpuhuriza (ababyeyi). Haracyari urugendo, nabo baba bashaka kureba umusaruro, twese turashaka kureba umusaruro, kandi ndabona mu ndirimbo turi gukora, turi gukora umuziki mwiza, nta bintu bitangaje umuntu yabona akavuga ati 'ni ikirara'.

Rlutta yavuze ko hari ibyo adashobora gukora mu ifatwa ry'amashusho ahanini biturutse, ku kubanza kwitekerezaho mbere y'uko icyo gihangano kijya hanze. Ati "Yego! Hari ibintu by'ababyeyi, ariko sicyo cyangombwa kuri njyewe. Icyangombwa njyewe ni ukwibaza, uyu mwanzuro mfashe biragenda gute nyuma y'iki gihe?"

Yasobanuye ko buri cyemezo afata kuri we, abanza kongera gutekereza akibaza uko sosiyete izabyakira neza.


Indirimbo yabanje gukora kwari ugufungura amarembo ye:

Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ibiri ya mbere yabanje yakoze indirimbo zinyuranye ari wenyine, kandi abona ko zamufashije kugaragariza abantu uburyo aririmba.

Atangira umuziki yakoranaga na Studio ya IDA Records yanyuzemo abarimo Ritha Ange Kagaju. Rlutta avuga ko bamufashije gukora indirimbo yakubiye kuri Extended Play (EP) ye ya mbere yariho indirimbo nka 'Don't bother me'.   

Yasobanuye ko akimara gusinya muri Label ya Info Atassi Music, yahereye ku ndirimbo 'Hold my Hands', ariko yari ayimaranye igihe ayanditse. Ati "Dutangira gukorana na Label twahise tuzikora neza, bitandukanye n'uko nari nzifite mu ikayi."

Uyu mukobwa yasobanuye ko imyaka ibiri ya mbere yabanje atarabona Label imufasha, yamuhaye igihe cyo kwitegereza ibyo abandi bakora, ariko kandi abanza kureba icyo akeneye nk'umuhanzi 'kugirango mbone kuzamuka'. Ariko kandi yarimo anitegura gusoza amasomo ye ya Kaminuza.

Indirimbo 'A moment of Silence' ishingiye ku nkuru y'urukundo rwe

Iyo uteze amatwi ibikubiye muri iyi ndirimbo wumva ko ari Rlutta wafashe umwanya wo kwitekerezaho nyuma y'ibihe byakomerekeje umutima.

Gusa, iyo muganira abanza kunyura ku ruhande, akavuga ko atari we yivuzeho ijana ku ijana. Akavuga ko bwari bwo mbere akoze indirimbo yirebyeho hanyuma akabyandikaho.

Avuga ko atorohewe no kwandika iyi ndirimbo kuko yavuye ku ndiba y'umutima we. Ati "Hari umuntu twari tumaranye igihe kirekire [Umusore], hari ibintu byinshi, kubeshya, bituruka kuri twembi. Ntabwo navuga ko nari Malaika mu rukundo, byari bibabaje cyane. Ukareba ukabona ko bitazarangira neza."

Yavuze ko hamwe no gukura mu mitekerereze yatangiye gutekereza uko yava mu bihe bisharira nk'umuravumba yarimo anyuramo. Ati "Hari ibihe bituma utekereza ku bintu byinshi icyarimwe."

Uyu mukobwa yavuze ko gukira ibikomere 'bisaba igihe' kandi 'ubuzima ni ukwiga'. Ati "Tuzareba mu rukundo rundi nibwo tuzamenya ngo nakuye iki mu rukundo rwabanje."

Rlutta avuga ko atari ikintu cyoroshye kuva mu rukundo rusharira 'kuko ari ikintu umuntu agomba gukora ku giti cye'. Ati "Ugomba kwikunda bihagije, ukavuga uti ntabwo twakomeza gukora ibi ng'ibi buri munsi."    

Aje kuziba icyuho cy'abakobwa?

Rlutta avuga ko yinjiye mu muziki azi neza ko abakobwa ari bacye, bityo yiyemeje kuziba icyuho cy'abo. Ati "Nibyo!"

Uyu mukobwa yavuze ko mu gihe cy'imyaka itanu ashaka kuzaba afite ibikorwa byivugira mu muziki kandi 'icyo nabizeza nuko turi mu kazi, turi gukora ibintu byiza kurushaho'. Ati "Ntabwo turi kureba isoko ryo mu Rwanda gusa, ahubwo turi gukora umuziki mpuzamahanga."


Rlutta yatangaje ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri ku ntebe y’ishuri

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI RLUTTA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HOLD MY HAND’ YA RLUTTA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘A MOMENT OF SILENCE’ YA RLUTTA

 ">

VIDEO: Murenze Dieudonné- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND