Icyamamare mu gukina filime, imideli n’amarushanwa y’ubwiza, Wema Abraham Sepetu yamaze ni we uzayobora igitaramo kihariye mu biciro kizabera mu Burundi.
Kuwa 04 na 05 Gicurasi 2024 i Burundi hategerejwe ibitaramo
bibiri kimwe cyateguriwe abafana bihariye ikindi cya rusange.
Nkuko bigaragara Wema Sepetu akaba ari we uzayobora icyo
ku munsi wa mbere kizabera kuri Arena aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 90Frw,
ibihumbi 67Frw n’ibihumbi 22Frw.
Rayvanny yatangaje ko yishimiye kuba azajyana n’abagenzi
be muri ibi bitaramo aribo Wema Sepetu na RJ The DJ.
Kuwa 05 Gicurasi 2024 ni bwo hazaba icya rusange aho
kwinjira bizaba ari agera ku bihumbi 5Frw.
Iki gitaramo Rayvanny azakora ku munsi wa kabiri
azagifashwamo n’abahanzi barimo Mistachampagne, Double Jay Kirikou, Lino G,
Alvin Smith, Achillan n’abandi.
Mu kiganiro inyaRwanda iheruka kugirana na DJ Fanny wagiteguye
yavuze ko yahisemo Rayvanny kubera ubuhanga bwe n’uburyo akunzwe.
Kuri RJ The DJ, DJ Fanny yavuze ko ari ukubera uburyo yabonye
yishimiwe mu gitaramo The Ben aheruka gukorera mu Burundi.
TANGA IGITECYEREZO