RFL
Kigali

Kenya: Umugabo wiyita Yesu agiye kujya kwiga Iyobokamana muri Kaminuza

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/06/2023 8:33
1


Nyuma yo kugezwa mu rukiko, Eliud Wekesa wiyita Yesu wa Tongaren yahawe amahirwe yo kujya kwiga iyobokamana ry'ukuri kugira ngo asobanurirwe byinshi kuri Yesu w'Ukuri.



Ubu bufasha bwo kujya kwiga iyobokamana yabuhawe n'ikigo cyitwa Aganza Bible College kugira ngo azabashe gukomeza umurimo w'Imana neza kandi awusobanukiwe.

Umuyobozi w'iri shuri rya Kaminuza ryigisha iyobokamana witwa Kennedy Ananswa Musee, yatangaje ko uyu mugabo agomba guhabwa amahirwe akigishwa ndetse agahabwa impamyabumenyi izamufasha kubasha kwandikisha urusengero rwe rugakora mu buryo bwemewe n'amategeko ya Kenya.

Yagize ati:" Twaganiriye nawe aduha amahirwe yo kureba kuri Bibiliya ye akoresha.Ni Bibiliya nk'izindi rwose , rero twaboneyeho kumubwira ko ari ingenzi cyane kuri we kuba yajya kwiga iyobokamana kugira ngo agire ubumenyi n'ikibihamya".

Bamwe mu bayobozi b'iyi Kaminuza, bemeza ko uyu mugabo yubaha amasomo cyane dore ko ngo n'abana be bose bari mu ishuri 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munana10 months ago
    Ndatekereza ko bari no kureba ko ntaburwayi bwo afite kuko uyumugabo naramukurikiranye no kuri video bamusuye,mbonye ibikorerwa kurusengero rwe,mbona basa n'abafite ibibazo mumyemerere!





Inyarwanda BACKGROUND