RFL
Kigali

Rubavu: Umuturage yabonye imbunda ebyiri mu murima

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/06/2023 19:42
0


Mu Murenge wa Cyanzarwe hagaragaye imbunda ebyiri mu murima w’umuturage zibonwa n'uwari uri guhinga ziri mu kirundo cy'amabuye.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Kagari ka Makurizo, hagaragaye imbunda ebyiri zari ziri kirundo cy’amabuye. 

Ni imbunda zo mu bwoko bwa ‘M16 na G3’ zabonetse mu isambu y’umukecuru witwa Sinibagiwe Therese nk’uko bemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Rwandanews24 dukesha iyi nkuru ku muronko wa telefone.

CIP Mucyo Rukundo yagize ati: ”Mu kirundo cy’amabuye yari ari mu isambu y’umukecuru witwa Sinibagiwe Thérèse, hagaragaye imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa (M16 na G3) zipfunyitse mu ma sashe bigaragara ko zihamaze igihe, aho zabonwe n’umuturage witwa Rwahama Sandere wari arimo guhinga.”

CIP Mucyo Rukundo umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara kandi akomeza avuga ko izi mbunda zishobora kuba zifitanye isano no kuba muri aka gace zasanzwe harigeze kuba indiri y’abacengezi kugeza mu mwaka wo mu 1998







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND