Kigali

Ben Kayiranga, Jules Sentore na Angel&Pamella bategerejwe mu Bufaransa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/06/2023 7:22
0


Abahanzi b’abanyarwanda Ben Kayiranga, Jules Sentore, Angel&Pamella bari mu bategerejwe mu gihugu cy’u Bufaransa, aho bazaririmba mu bikorwa by’Inama izahuriza hamwe abasizi bo muri Afurika yitwa ‘Rencontres Nyirarumaga des littératures africaines’.



Ibi bitaramo by’inama y’ubusizi bizaba ku wa 8-10 Kamena 2023, bigamije guhuza abanditsi bo mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kugeza ibihangano byabo ku rwego Mpuzamahanga no kumva neza ubukungu buhishe mu kwandika.

Bizaba n’umwanya mwiza wo kugaragaza uruhare rw’ubwanditsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubaka u Rwanda rushya, yaba mu Banyarwanda batuye imbere mu gihugu ndetse n’ababarizwa mu bindi bihugu n’umusanzu wabo.

Muri rusange, iyi nama y’abasizi ihuza abantu bafite impano zihariye kandi zubakiye kuri gakondo y’igihugu cyabo. Ihuza abanditsi b’ikinamico, abacuranzi, abayobozi mu nzego zinyuranye, abayobozi b’amatorero, abanyarwenya, abarimu n’abandi.

Gahunda y'iyi nama y’ubusizi, igaragaza ko ku wa Kane tariki 8 Kamena 2023, hazaba umuhango wo kubitangiza ku mugaragaro, guhera saa tanu z'amanywa. Uwo munsi uzarangwa n'ibikorwa by'imyidagaduro birimo umuziki, imbyino, uruhare rw’itorero ryo hambere mu gutoza indangagaciro, imivugo n'ibindi.

Ku wa Gatanu tariki 9 Kamena 2023, hazaba ibikorwa birimo guhura kw'abanditsi bo muri Afurika, ikinamico y'Abanyarwanda, umuziki, itorero ndetse umunyarwenya Michael Sengazi azagaragaza umukino w'urwenya yise 'Did You Say Sex'.

Ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, hazaba igitaramo cy'itorero, abahanzi gakondo batarame n'ibindi.

Ibi bikorwa bizitabirwa na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, Munyandamutsa Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Twahirwa Aimable, Umuyobozi wa Centre Culturel Rwandais Igicumbi, Rutayisire François, Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative, Dorcy Rugamba, Emmanuel Demarcy-Mota n'abandi.

Mu bandi bazitabira ibi bikorwa harimo umukinnyi wa filime Isabelle Kabano, umusizi Rumaga wagiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kamena 2023, Jean Chrysostome Nkejabahizi, Nsengimana Joseph n’abandi.

Umunsi wa nyuma w’iyi nama y’ubusizi uzaririmbamo Ben Kayiranga na Uwizihiwe Charles [Wo mu Itorero Ingangare] bo basanzwe babarizwa mu Bufaransa, Jules Sentore, itsinda rya Ange na Pamela, Ndayambaje Peace Chant, Rwivanga Benoit uzwi nka Kipetit, Herve Twahirwa ndetse na Producer Didier Touch.


Abasizi bo muri Afurika bagiye guhurira mu nama izabera mu Bufaransa kuva ku wa 8-10 Kamena 2023.


Jules Sentore uzwi mu ndirimbo nka 'Mama', 'Agafoto' n'izindi ategerejwe mu Bufaransa

Ku nshuro ya mbere, Angel na Pamella bazwi mu ndirimbo nka 'Rusengo' bategerejwe mu Bufaransa mu gitaramo
Ben Kayiranga uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Ngwino', 'Only You' yakoranye na The Ben azaririmba mu nama izahuriza hamwe abasizi bo muri Afurika

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ICYEZA' YA JULES SENTORE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND