RFL
Kigali

Rayon Sports itsinze APR FC yegukana igikombe cy'Amahoro nyuma y'imyaka 7 - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/06/2023 14:48
0


Rayon Sports yegukanye igikombe cy'amahoro cya 10 nyuma yo gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa.



Nyuma y'imyaka 7, Rayon Sports idakora ku gikombe cy'Amahoro, yegukanye igikombe cy'umwaka w'imikino 2022-23 itsinze mucyeba wayo igitego kimwe kuba.

Ni umukino wabereye kuri sitade Mpuzamahanga y'akarere ka Huye aho umukino wari gutangira ku isaha ya saa 15:00 pm, ariko ukaza gutindaho iminota 20. 

Uyu mukino wagiye kuba usanga umukino wari wahuje Mukura nayo yegukanye umwanaya wa 3 itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

KANDA HANO UREBE UKO UYU MUKINO WAGENZE MU NCAMAKE

UKO UMUKINO WAGENZE MURI RUSANGE:

90+3" Umukino urarangiye 

Abafana ba APR FC batangiye kwiheba ndetse bamwe barimo kwitahira 

90" Umusifuzi yongeyeho iminota itatu 

AMAFOTO AGARAGAZA UBWO MINISITIRI MUNYANGAJU YASHYIKIRIZAGA IGIKOMBE RAYON SPORTS











Dore uko igitego cyagiyemo: Luvumbu yarekuye ishoti

Ishimwe Pierre awukuramo ariko nti yawugumana

Ngendahimana ahita amusubya  

Ngendahimana Eric ahita yigira kwishimira igitego

79" APR FC nayo ikoze impinduka Niyibizi Ramadhan yinjira mu kibuga asimbuye Mugisha Girbelt

75" Rayon SPORTS ikoze impinduka, Luvumbu ava mu kibuga Iraguha Hadji arinjira

Ngendahimana Eric nyuma yo gutsinda igitego yagiye kwishimira hafi y'abafana be

66" Rayon Sports ikoze impinduka, Kanamugire Roger ajya mu kibuga asimbuye Raphael Osaluwe, naho APR FC ikuramo Bizimana Yannick, hinjiramo Mugunga Yves

64" APR FC ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Ruboneka yari yohereje mu izamu, umupira usanga Mugisha ndetse na Nshuti Innocent bari imbere y'izamu bonyine, umupira bananirwa kuwushyira mu izamu

60" APR FC ikoze impinduka za mbere.

Alain Kwitonda Bacca avuye mukibuga hinjira Ishimwe Anicet

Mu bakinnyi bari mu kibuga ubwo APR FC iheruka kwegukana igikombe cy'amahoro mu 2017, Nshiti Innocent niwe mukinnyi ukuri muri iyi kipe rukumbi

52" Rayon Sports ibonye kufura itewe na Luvumbu ku ikosa ryari rikorewe Ojera, umupira Ishimwe awukuramo umugoye uruhukira muri koroneri itagize icyo itanga

45" Reka twongere tubahe ikaze kuri sitade ya Huye, ahatangiye igice cya kabiri mu mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC, aho igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite igitego kimwe ku busa bwa APR FC

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga


45+2" Igice cya mbere kirarangiye, amakipe akaba agiye kuruhuka Rayon Sports iyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa APR FC

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 2 gusa kugira ngo igice cya mbere kibe kirangiye

39" Igitego cya Rayon Sports

Rayon Sports itsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Ngendahimana Eric, ku mupira Luvumbu ateye umunyezamu wa APR FC awukuramo ariko awushyira mu banzi, usanga Ngendahimana warimo gucaracara imbere y'izamu, ahita aterekamo.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga


Rwaka utoza Rayon Sports yungirije 'mushatse mwajya kwicara hariya tugakina nta kibazo'

Intangiriro z'urwicyekwe zatangiye APR FC ivuga ko itari bwicare aho Kiyovu Sports yari yicaye

Abakinnyi ba Rayon Sports bakoreshejwe ku mukino, bicaye mu ntangiriro za sitade


Abafana bakubise sitade barayuzura no hejuru

27"Rayon Sports iri gucungira ku mipira y'imiterekano, mu gihe APR FC yo iri kurwana n'uburyo yatsinze igitego yinjiye mu rubuga rw'amahina

18"Rayon Sports itsinze igitego umusifuzi avuga ko Ngendahimana Eric wari uteye mu izamu umupira wamugezeho yari yaraririye

Rayon Sports

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Hategekimana Bonheur

Rwatubyaye Abdul

Mitima Isaac

Mucyo Didier Junior

Ganijuru Elie

Ngendahimana Eric

Raphael Osaluwe

Luvumbu Heritier Nzinga

Musa Esenu

Ojera Joackiam

Esomba Willy Leandre Onana

Abakinnyi 11 APR FC yabanje

Ishimwe Pierre

Fitina Omborenga

Buregeya Prince

Dieudonne

Ishimwe Christian

Mugisha Bonheur

Ruboneka Bosco

Mugisha Gilbert

Alain Kwitonda

Nshuti Innocent

Yannick Bizimana

11" Mucyo Didier uruhande rwe rurugarijwe cyane kuko gufata Mugisha Girbelt na Bizimana Yannick byamunaniye

08" Rayon Sports ihushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Onana yazamukanye, ari kumwe na Ojera, yanga kumuhereza ahubwo umupira arindira Luvumbu aba ariwe awuha, nawe awutera nabi umupira ujya hanze

07" Kugeza magingo aya, APR FC iri kurusha cyane ikipe ya Rayon SPORTS, ndetse imaze no kuyibonamo koroneri n'ubwo ntacyo yatanze

05" Rayon Sports nayo ibonye kufura itewe na Luvumbu, umupira ntiwagira icyo utanga.

03" APR FC ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Bizimana Yannick, ariko umupira Ishimwe Christian awuteye Rwatubyaye awukuraho

15:27" UMUKINO URATANGIYE: InyaRwanda yongeye kubaha ikaze kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye, ahatangiye umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro, umukino uri guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports,

15: 24" Hafashwe umunota wo kwibuka abaturage baherutse guhitanwa n'ibiza mu ntara y'Amajyaruguru, ndetse n'Iburengerazuba.

15: 20" Amakipe agarutse mu kibuga ba kapiteni bari gutombora ibibuga

15: 18" Cyere kabaye APR FC yemeye kujya kwicara mu mwanya wayo yari yemerewe, nyuma y'ibiganiro bimaze hafi iminota 20

15: 10" Imikino ibaye icumi, umukino utaratangira, Jules Karangwa umunyamabanga wa FERWAFA ari guhamagara kuri telephone, ntituzi abo ari kuvugana nabo.

15:00" Amasaha yo gutangira umukino yageze ariko byanze. APR FC yanze kwicara aho yari yemerewe ijya gusanga Rayon Sports ku ntebe zabo bavuga ko aho bahawe batahicara.

Rayon Sports na APR FC zigiye gucakirana ku nshuro ya kane zihuriye ku mukino wa nyuma mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro. Stade ya Huye, tudaciye kuruhande, yamaze kuzura ndetse hanze haracyari abafana batabonye uko binjira.

Muri sitade ubwoba ni bwose kuri buri mufana n'ubwo ubona ko bafite akamwenyu kuko umukino utaratangira.

Abafana ba Rayon Sports na APR FC bagiye kujya muri uyu mukino bose bafite ibyishimo nyuma yaho bafanaga ikipe ya Mukura Victory Sports imaze gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Zubel ku munota wa 90+1.

APR FC na Rayon Sporrts zahuye bwa mbere ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro mu 2002 ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-1, mu 2010 nabwo aya makipe arahura, Rayon Sports yongera gutsindwa na APR FC igitego 1-0, mu 2016 Rayon Sports iza kwihimura itsinda APR FC igitego 1-0.

Rayon Sports igiye gushaka igikombe cya 10 cy'Amahoro, nyuma y'ibikombe 9 imaze kwegukana ikaba yarabitwaye ku mu 1976, 1979, 1982, 1989, 1993, 1995, 1998, 2005 na 2016.

APR FC irashaka igikombe cya 14 cy'Amahoro nyuma y'ibikombe 13 iheruka gutwara kuva 1994, 1996, 1999, 2000, 2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2014 na 2017.

Abafana batangiye bunze ubumwe gusa si ko biri burangire

Gacuma wa Rayon Sports yafashe umujyi wa Huye hakiri kare

Nta babeshye umupira w'amaguru ni idini mu yandi! Uyu mubyeyi yabyutse asaba umwana we koga akambara ya myenda y'igitenge, ubundi akarenzaho akenda k'umweru n'umukara, bakajya gufana ikipe ya APR FC bihebeye

Imyinjirize kuri sitade ya Huye imaze gufata umurongo kuko buri wese yinjira ku murongo

Umukino wa Mukura na Kiyovu Sports wagiye gutangira bamwe mu bafana bamaze kwinjira

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu mukino w'ishiraniro

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

VIDEO: Bachir Nyetera-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND