Umunyarwanda Johan Marvin ukinira ikipe ya Yverdon Sport FC yo mu Busuwisi, yamaze kumvikana na Carlos utoza Amavubi, ko azagaragara ku mukino u Rwanda ruzahuramo na Mozambique.
Mu
biganiro byahuje uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko n'umutoza w'ikipe y'igihugu
Amavubi, Carlos Alos, bidasubirwaho uyu musore yemeye kuzakinira Amavubi nk'uko
umutoza wayo yari yabimisabye. Ni mu biganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri, aho
Carlos yavuganye na Johan Marvin hifashishijwe telephone.
Ibi
byabaye nyuma yaho Johan Marvin yari amaze gufasha ikipe ye kuzamuka mu cyiciro
cya mbere, ndetse bigendanye n'amasezerano afitanye na Yverdon Sport FC akaba
azakomezanya nayo mu cyiciro cya mbere.
Johan
Marvin akinisha akaguru k'iburyo, aho akina imbere aciye mu mpande, ndetse akaba
afite ubushobozi bwo gukina nka rutahizamu wuzuye nimero 9. Yavuye mu
Rwanda akiri muto, ubuhanga n'umuvuduko mu kibuga akaba yarabyigiye mu marerero
yo mu Busuwisi.
Johan
Marvin yavukiye ku Kimisagara mu Rwanda, Se akaba ari Umusuwisi, mu gihe Nyina ari umunyarwandakazi. Johan ntabwo ariwe mukinnyi waganirijwe gusa
kuko na Noe Uwimana na Noam Emeran, bashobora kuzitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.
Carlos
aritegura koherereza ubutumire abakinnyi
ashaka kuzakoresha mu mukino wa gatanu wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika
kizabera muri Cote d'Ivoire umwaka utaha, byitezwe ko hazagaragaramo n'abakinnyi
bashya.
Johan
Marvin yakiniye amakipe arimo Xamax FCs, Byiringiro Lague yigeze kujya gukoramo
igerageza
Johan
yabonye izuba tariki 7 Ukwakira 2001
TANGA IGITECYEREZO