Uwahoze ari umwarimukazi akabitera ishoti akigira mu bucuruzi bwa OnlyFans, Courtney Tillia, yemeye icyaha avuga impamvu asanga Imana yaramugiriye icyizere cyo kuba umwe mu bagize isi, ko ari ugukora imibonano mpuzabitsina ukuri ngo utasanga mu babwiriza butumwa.
Courtney
yinjiye mu ruganda rwo gukina filime z’urukozasoni mu myaka 7 ishize nyuma yo
kubara agasanga iby’ubwarimukazi atari byo azagumamo. Kuri ubu ngo asanga
ari bwo yarushijeho kwegerana n’Imana.
Uyu mugore
w’imyaka 35 n’abana 4 aganira na Daily Star yagize ati: ”Mbere yuko ndeka kwigisha, numvaga ndi kure yanjye no kure y’Imana. Sinari nzi impamvu nyayo y’ubuzima
bwanjye n'uko nshobora kuba nafasha abandi.”
Akomeza
agira ati: ”Ubwo natangiraga kwiyegeranya ni na ko narushagaho kumva
negerana n’Imana mu buryo bunyuranye n'ibyo ngishijwe mu rusengero. Numvise umuhamagaro
wo gufasha abandi bagore kwisobanukirwa bakareka guterwa isoni n'abo bari bo.”
Ibi
bikaba ari uko na we ubwe mbere yumvaga atewe isoni n'uwo ari we no kuba yavamo
icyamamare mu birebana n’ubucuruzi bw’urukozasoni kubera amahame adashinga benshi
bagenderaho baba baratojwe mu nsengero.
Ati: ”Iyo
nabonaga abahisemo kwinjira mu gukina filime z’urukozasoni numvaga barayobye
ndetse nta ndangagaciro bafite. Ariko kuri ubu mba numva nibaza igihe nataye
kuko sinumva Imana imbwira ko nayobye.”
Yongeraho
ati:”Kuri ubu ninjye muntu wegeranye n’Imana kurusha ikindi gihe kandi nyizera
kurusha mbere. Sinkikeneye uwo ari wese wo kumpuza nayo no kunsobanurira uko
nkwiye guhura nayo.”
Courtney Tillia binyuze mu nzira nshya yahisemo, yinjiza ari hagati ya miliyoni 20Frw na miliyoni 100Frw buri kwezi.
TANGA IGITECYEREZO