RURA
Kigali

Senateri Cory Booker yaciye agahigo ko kuvuga ijambo rirerire ryamaze amasaha 25 n'iminota 5

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/04/2025 12:07
0


Senateri Cory Booker yanditse amateka mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuvuga ijambo rirerire cyane ryamaze amasaha 25 n’iminota 5, aca agahigo kari gafitwe na Senateri Strom Thurmond, wavuze amasaha 24 n’iminota 18 mu 1957.



Uyu munyapolitiki wo muri New Jersey w’imyaka 55 winjiye muri Sena ya Amerika mu 2013, yaciye aka gahigo ku mugoroba wo ku wa 31 Werurwe, ijambo rye rikaba ryaribanze ku kurwanya politiki z’ubuyobozi bwa Donald Trump, cyane cyane izigira ingaruka mbi ku bagore n’abimukira badafite ibyangombwa.

Ubwo yagezaga ijambo rye kuri bagenzi be, Senateri Chuck Schumer yamubajije niba azi ko amaze guca agahigo. Ati: “Uzi ko ukoze amateka? Uzi uko Amerika ikwiye kugushimira?” Nyuma yo kubwirwa ko akuyeho agahigo kari gafitwe na Senateri Strom Thurmond, Booker yahise agaragaza amarangamutima, araturika ararira maze asanganirwaga n’amashyi menshi.

Mu ijambo rye, Booker yavuze ko atari agamije guca agahigo, ahubwo ari uko yumvaga agomba kuvuga ibitekerezo bye ku cyerekezo igihugu kirimo. Yibanze cyane ku murwanashyaka w’uburenganzira bwa muntu, nyakwigendera John Lewis, asubiramo kenshi amagambo akomeye yavuze ati: "Ndaje nkore ibikwiye, ndaza gukora urugamba rukwiye, kuko igihugu cyacu kiri mu bibazo bikomeye."

Booker yanibukije bagenzi be ko uburenganzira bw’abaturage butigeze butangwa nk’impano, ahubwo bwabayeho kubera abantu barwanye, barirukankwa, ndetse bamwe bakabizira.

Ati: "Muratekereza ko twabonye uburenganzira bw’abaturage kuko Strom Thurmond yavuze amasaha 24? Oya, twabibonye kuko abantu babirwaniye, babiharaniye, John Lewis yarabiharaniye!"

Ijambo rye ryakoze benshi ku mutima 

Abasenateri benshi barimo Chuck Schumer, Lisa Blunt Rochester, Andy Kim, Peter Welch, Dick Durbin na Kirsten Gillibrand bagaragaje ko bishimiye ubutumwa bwa Booker, ijambo rirerire ryaruse andi yose mu mateka ya Sena ya Amerika. Hari kandi abanyamuryango ba 'Congressional Black Caucus' n’abandi badepite bishimiye amateka mashya Booker yanditse.

Ni iki cyamuteye kuvuga iminota 1505?

Mbere yo gutangira, Booker yari yateguye impapuro 1,164 zanditseho amagambo yari buvuge, kandi yabanje gutangaza ko ari buvuge kugeza igihe atakibibashije.

Ku bijyanye n’icyo Trump n’ubutegetsi bwe babitekerezaho, ntacyo barabitangazaho, gusa igikomeje kuvugwa ni uko Senateri Booker yanditse amateka nk’uwavuze ijambo rirerire kurusha irindi ryose mu mateka ya Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND