RFL
Kigali

Alliah Cool, Bahavu, Mama Sava na Bijoux mu banyarwandazi bakina filime bakunzwe kurusha abandi-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/04/2023 9:52
0


Filime nyinshi zigirwamo uruhare n’ab’igitsinagore, ndetse rimwe na rimwe bitewe n’amateka yabaranze yo guhezwa ku bintu bimwe na bimwe, usanga harabayeho kwibeshya kuko ni bo batuma ziryoha.



Uruganda rwa Cinema nyaRwanda rumaze gutera imbere ndetse n’amafaranga muri uru ruganda agenda yiyongera uko bwije n’uko bukeye bitewwe n’uko ibyo bakina babishyize ku rundi rwego ndetse bigahabwa intebe.

Muri aba bagore babarizwa muri sinema nyarwanda tugiye kugarukaho, bamwe muri bo bafite ubushobozi aho bashobora gukina filime yabo nta na kimwe kibuzemo kandi ubona ko yashowemo amafaranga.

1. Alliah Cool

Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool ni umwe mu bagore bakora filime bamaze kwamamara cyane mu Rwanda no hanze yarwo ndetse afatwa nk’umugore umaze kwamamara muri Afurika abikeshya filime. Yagaragaye muri filime zitandukanye, nyuma nawe akora iye bwite yise Alliah The Movie.



2. Usanase Bahavu Jeannete (Kami Impanga)

Bahavu Jeannette Usanase wamamaye nka Diane muri City Maid, amaze gukina filime enye zirimo: "Umuziranenge" aho yakinnye yitwa Jasmine, "Ca inkoni izamba" yakinnyemo yitwa Mimi, "City Maid" akinamo yitwa Diane ndetse na "Impanga" ye bwite akinamo yitwa Kami.


3. Uwimpundu Sandrie (Rufonsina Umuturanyi)

Azwi muri filime nka "Seburikoko", "Nyirankotse" ndetse na "Umuturanyi" yamugize ikirangirire, akaba ayikinamo ari umukobwa w’umugoyikazi uba ukundana n’umusore w’i Kigali bikamugora kwisanga mu buzima bw’abanyamujyi mu gihe yasuye umukunzi we.


4. Mukayizere Djalia (Kecapu Bamenya Series)

Kecapu uzwi na benshi kubera kwigarurira umwanya munini muri filime y'uruhererekane ya "Bamenya" yanamugize icyamamare, yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2010 atangiriye muri filime “Ntahezahisi”.


5. Munezero Aline (Bijoux Bamenya Series)

Yatangiye umwuga wo gukina filime akiga mu mashuri abanza aho yagendaga ayobora abandi bana mu dukino dukinirwa mu ruhame. Ibi byatumye yigirira icyizere aranabikurana aza gutangira gukina nk’umwuga mu mwaka wa 2016.



6. Bazongere Rosine (City Maid)

Azwi muri filime zitandukanye harimo nka "City Maid", "Papa Sava", "Impanga", "Hustle" ivuga ku buzima bwe bwite ndetse n’izindi nyinshi. Arakunzwe cyane ndetse ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abasaga ibihumbi 270.



7. Umunyana Amalisa Nido (Mama Sava muri Papa Sava)

Mana Sava yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya "Seburikoko". Nyuma yaje gutangirana na filime ya "Papa Sava" yakuyemo izina Mama Sava dore ko akina ari umugore wa Papa Sava.



8. Ingabire Pascaline

Ingabire Pascaline ni umwe mu banyarwandakazi bakunzwe muri sinema nyarwanda, aho yakunzwe ku izina rya Samantha na Teta muri filime zitwaga ayo mazina n’ubundi. Usibye iyo firime yakinnyemo kandi hari n'iye bwite yakinnyemo yitwa “Inzozi Series“ aho yakinnye yitwa Mukaneza.



9. Laura Musanase (Nikuze City Maid)

Laura Musanase yamenyekanye muri filime ya "City Maid" dore ko ari nayo filime imwe rukumbi kugeza ubu amaze gukinamo.



10. Niyomubyeyi Noella (FoFo Papa Sava)

Akina muri filime z’uruhererekane zizwi nka Papa Sava na Seburikoko, ni umukobwa w’ikimero gitangaje gikurura abagabo. Yatangiye gukina filime mu 2016 ubwo yagaragaraga mu yitwa "Virunga High School" yatambukaga kuri Lemigo tv.


  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND