RFL
Kigali

Victor Osmhen araba ameze neza ku mukino ukomeye uhuza Juventus na Napoli

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/04/2023 10:42
0


Ni umukino w’umunsi wa wa 31 wa shampiyona yo mu Butaliyani Serie A. Ikipe ya Juventus iraza kwakira Napoli ku kibuga cya Allianz Arena, ni umukino uraza gusifurwa na Micheal Fabbri.



Ikipe ya Napoli imaze igihe kinini ica amarenga ko ariyo izatwara iki gikombe. Ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 75, mu gihe iyikurikira iyirusha amanota 14, iyo ni Lazio ifite amanota 61. 

Juventus bigiye gukina, muri iyi minsi iri ku mwenyura kuko yasubijwe amanota yayo 15 yari yarakuweho, ihita ifata umwanya wa 3 n’amanota 59.

Muri iki gihe bimaze iminsi bigora iyi kipe ya Napoli gutsinda imikino itandukanye, kubera ko rutahizamu wayo wayifashaga Victor Osmhen amaze igihe arwaye imvune. 

Ibi byatumye ikipe ya Napoli urugendo rwayo mu mikino ya UEFA Champions League rurangirira muri 1/4. Uyu munsi si ko bimeze ku mukino Napoli ifitanye na Juventus kuko umutoza wa Napoli Maximiliano Allegri, yatangaje ko Victor ahari kandi ameze neza.

Victor James Osmhen, yavutse ku wa 29 ukuboza 1998. Uyu musore wavukiye i Lagos afite se witwa Patrck Osmhen. 

Nta wahakana ko Osmhen ari we nyenyeri iri ku murikira umugabane wa Africa ku ruhando mpuzamahanga dore ko abo bakabaye bahanganye batameze neza mu makipe ya bo twavuga nka Sadio Mane wa Bayern Munich, Mohammed Sallah wa Liverpool, Achlaf Hakim wa PSG n’abandi.

Muri uyu mukino uza kuba saa 20:45, abakinnyi 11 bashobora ku banza mu kibuga ku mpande zombi.

Ku ruhande rwa Juventus, Wojciech Szczesny mu izamu, Federico Gatti, Leonardo Bonuch, Danilo, Juan Cuadrado, Fabio Miretti, Manuel Locatelli, Adrien Rabiot, Filip Kostic, Arkadiusz Milk ndetse na Dusan Vlahovic.

Ku ruhande rw’ikipe ya Napoli. Mu izamu hari Alex Mereti, Mathias Olivera, Juan Jesus, Min-Jae Kim, Glovanni Di Lorenzo, Andre Zambo Anguissa, Stanslav Lobotka, Piotr Zielinski, Kviccha Kvaratskhelia, Victor Osmhen ndetse na HirvingLozano.


Victor ameze neza nk'uko bitangazwa n'umutoza wa Napoli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND