Umuhanzi Vumilia Mfitimana uririmba indirimbo ziramya zigahimbaza Imana, mu gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yatanze ubutumwa buvuga ko gukonja k’urukundo kwatumye Abatutsi bicwa ndetse ko urukundo rugarutse abanyarwanda bahinduka umwe.
Uyu muririmbyi Vumilia yashishikarije abanyarwanda
by’umwihariko abahanzi bagenzi be, gukoresha imbuga nkoranyambaga batanga ubutumwa
bukubiyemo amagambo cyangwa ibihangano byomora imitima.
Vumilia usengera mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, yagize ati “Nk’umuhanzi kandi ubasha kumvwa n’abatari bacye, akwiye gukora ibihangano byuzuye amagambo aruhura, amagambo yomora imitima”.
Yakomeje ati “Dushingiye ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda, Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 yateye abanyarwanda batari bake gukomereka kw’imitima, ndetse benshi babaho ubuzima bubabaje”.
Vumilia yagize ati “Nshuti rubyiruko rungano
ndabahobeye muri ibi bihe bikomeye nimwimpore! Birumvikana abenshi ntibagize
amahirwe yo gutetera ku babyeyi babo, ba sogokuru, ba nyogokuru, ba masenge [nyirasenge] na ba
marume [nyirarume] n’abandi”.
Umuhanzikazi Vumilia ubwo yagarukaga ku itegeko riruta
andi yose rikwiye kuranga abanyarwanda ari ryo “Urukundo”, riboneka muri Bibiliya muri Matayo 22:37-39, yanabibukije ko bimika “NDI UMUNYARWANDA”.
Umuramyi Vumilia Mfitimana yasoje agira ati “Ariko
umucyo waraturasiye turi mu Rwanda rushya rukataje mu kwiyubaka, mukomere mutwaze
mujya mbere twubake u Rwanda ruzira Jenoside ukundi, mukomere ku bumwe
bwacu kandi twibuka ko imbere heza
haharanirwa”.
Vumilia Mfitimana yagarutse ku itegeko riruta andi yose ariryo "Urukundo"
Vumilia ati "Twimitse urukundo twaba umwe, tugafatanya kwibuka tuniyubaka"
TANGA IGITECYEREZO