Bugingo Bonny [Junior Giti] ufite izina rikomeye mu basobanura filime, yabwiye urubyiruko ko mu gihe nk’iki cyo kwibuka no kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari byiza gusura inzibutso mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi.
Imwe muri
filime zerekanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi,
harimo ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko ‘ku rwibutso hafasha
abarokotse kuzirikana ababo bishwe no gukomeza gusigasira amateka’.
Junior
yabwiye InyaRwanda ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko ari bo mbaraga z’ejo hazaza,
bityo bakwiriye guharanira kumenya amateka, binyuze mu gusura inzubitso za Jenoside
yakorewe Abatutsi, kuko byabafasha kumenya uko Jenoside yateguwe kugeza
ishyizwe mu bikorwa.
Ati “Urubyiruko
ni twe mbaraga z'Igihugu z'uyu munsi ndetse n'ejo hazaza. Duhuze imbaraga
dusigasira ibyagezweho, dufatanya n'inzego twe kwigira ba ntibindeba. Igihe
nk'iki dushyire imbaraga mu gusura inzibutso cyane ko gusura inzibutso
bidufasha kumenya byihariye uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe kugeza ushyizwe
mu bikorwa."
Junior ureberera inyungu z'umuhanzi Chriss Eazy, akomeza avuga ko mu myaka 29 ishize, abahanzi bagize uruhare mu kubaka u Rwanda
binyuze mu bihangano bitandukanye b’isanamitima bagiye bashyira hanze.
Nubwo
bimeze uku ariko, avuga ko urugendo rukomeje rwo ‘gutambutsa ubutumwa bw’ihumure
binyuze mu bihangano, yaba filime, imiziki ndetse n’imbuga nkoranyambaga za
buri muhanzi kugira ngo turusheho kubaka u Rwanda twifuza’.
Ingingo ya
37 y’iri tegeko Nº 16/MOJ/AG/19 ryo ku wa 09/09/2019 ryerekeranye no kwibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi, igaragaza ko mbere yo gusura urwibutso rwa Jenoside
rwa Kigali, ugomba kubanza guteguza abakozi b’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bavuga ko abantu
bifuza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu itsinda rinini
bagomba kubanza guteguza, kugira ngo abakozi b’urwo rwibutso babone igihe gihagije
cyo gutegura uburyo bwo kubayobora.
Iyo bakeneye
umutangabuhamya cyangwa undi muntu wese ushobora kubaha amakuru bakeneye,
bagomba kubimenyesha abakozi b’urwibutso habura nibura iminsi ibiri (2) ngo
baze kurusura.
Ingingo ya
38 igaruka ku kubahiriza amabwiriza uhabwa mbere na nyuma yo gusura urwibutso.
Bavuga ko abasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kubahiriza
amabwiriza yanditse n’atanzwe mu magambo bahabwa n’abakozi b’urwibutso rusurwa.
Ingingo ya
39 y’iri tegeko igaragaza ibisabwa abashakashatsi bashaka gusura urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali.
Bavugamo ko abasura
urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite na gahunda yo gukora ubushakashatsi
harimo gufotora, gufata amajwi cyangwa amashusho, bagomba kwitwaza icyangombwa
gitangwa na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside cyanditseho igikorwa cyose
bemerewe gukora ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingingo ya
40 y’iri tegeko igaragaza ibibujijwe uwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Ivuga ko haseguriwe
amabwiriza ashobora gutangwa n’abakozi b’urwibutso, umuntu wasuye urwibutso rwa
Jenoside yakorewe Abatutsi abujijwe ibi bikurikira:
Kuhakorera igikorwa cyo kwinezeza; guterura cyangwa kwimura umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi asanze muri urwo rwibutso.
Junior Giti yakanguriye urubyiruko gusura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwiga amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo
TANGA IGITECYEREZO