Kigali

Abakinnyi ba Rwamagana City batanze integuza yo kutagira umukino wa shampiyona bongera gukina

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/04/2023 11:09
0


Abakinnyi bose ba Rwamagana City bemeje ko ubuyobozi bw'ikipe nibutabaha amafaranga ikipe ibabereyemo batazakina na Musanze FC mu mukino wa shampiyona.



Binyuze mu ibaruwa abakinnyi bandikiye ubuyobozi bwa Rwamagana City ndetse ikamenyeshwa n'Akarere ka Rwamagana, abakinnyi bamenyesheje ubuyobozi ko bagomba kubaha ifaranga ryose ry'ideni kugira ngo bakomeze imikino ya shampiyona harimo n'umukino bazahuramo na Musanze FC tariki 15 Mata 2023.

Abakinnyi bavuga ko mu gihe batabonye imishahara y'ukwezi kwa kabiri, ndetse n'ukwa gatatu, ntibabone amafaranga basigawemo bagurwa, ndetse mu gihe batabonye imwe mu mishahara y'ukwezi kwa munani ku batarayibonye, umukino uzahuza Musanze FC na Rwamagana City tariki 15 Mata abakinnyi batazawukina.

Abakinnyi bose ba Rwamagana City basinye kuri uru rwandiko, ndetse bikaba byaraturutse ku nama bagize tariki 23 Werurwe ndetse na tariki 2 Mata 2023.

InyaRwanda yamenye ko Ubuyobozi bwa Rwamagana City kuri uyu wa Mbere bwahembye abakinnyi ukwezi kwa mbere mu mezi atatu bari barimo abakinnyi, ndetse bemeranya ko bagomba gukina umukino ugomba kubahuza na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Ngoma hanyuma andi mafaranga bakazayabona tariki 15 Mata 2023.

Abakinnyi ba Rwamanaga City bafite ubwoba ko shampiyona ishobora kurinda irangira badahawe amafaranga yabo mu gihe bakomeza gukina





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND