Umutoza mushya wa Nigeria, Eric Chelle yasabwe kuzayigeza mu mu gikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe bari mu itsinda ry’urupfu riyobowe n’u Rwanda.
Eric Chelle, wahoze ari umukinnyi
w’ikipe y’igihugu ya Mali, yamuritswe ku mugaragaro nk’umutoza mushya w’ikipe
y’igihugu ya Nigeria Super Eagles, mu muhango wabereye muri Stade Moshood
Abiola i Abuja.
Uyu mugabo w’imyaka 47 yahawe
inshingano zikomeye zo gufasha iyi kipe kubona itike yo gukina igikombe cy’Isi
cya 2026, giteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, na
Mexico.
Chelle yahawe akazi asimbura Augustine Eguavoen, ahita aba umutoza wa mbere utari Umunya-Nigeria ariko ukomoka muri Afurika, utoje ikipe ya Super Eagles. Uyu mugabo yaje mu kugarurira icyizere iyi kipe y’abakinnyi bafite impano ariko bari mu bihe bigoye.
Ubu Nigeria iri ku mwanya wa gatanu mu itsinda C mu rugendo rwo gushaka
itike ya FIFA World Cup, ikaba imaze gutsinda umukino umwe gusa mu mikino ine
mu gihe iryo tsinda riyobowe n’u Rwanda.
Mu butumwa bwe bwanyuze ku mbuga
nkoranyambaga, Chelle yavuze ko agiye gukora uko ashoboye ngo agarure Super
Eagles ku gasongero k’umupira w’amaguru ku Isi. Yagize ati: “Banyakuri b’Abanya-Nigeria, biranshimishije
cyane kuba mbaye umutoza w’ikipe yanyu y’igihugu. Niyemeje gushyira imbere
ishyaka, ubunyamwuga n’imbaraga zose kugira ngo duhe ishema iki gihugu
gikomeye.”
Yongeyeho ati: “Umupira wa Nigeria urenze kuba umukino. Ni
urumuri ruhuza imitima y’Abanya-nigeria bari imbere mu gihugu no hanze. Iyi
ntego ni iyanjye kuva ubu. Intego yanjye ni ugukora ikipe izagaragaza ubumwe,
imbaraga n’ubuhanga bw’igihugu cyanyu.”
Chelle azashingira ku bakinnyi
bafite impano haba imbere mu gihugu no hanze. Azabifashwamo n’itsinda
ry’abatoza barimo Hadi Taboubi, Thomas Gornourec na Jean-Daniel Padovani,
bamwungirije kuva kera. Yashimangiye ko buri cyemezo kizafatwa hagamijwe
inyungu z’igihugu, kugira ngo buri mukino uheshe Nigeria ishema.
Perezida wa NFF, Alhaji Ibrahim Musa
Gusau, yavuze ko bashyigikiye Eric Chelle kandi bizeye ko azazana impinduka
zikenewe. Ati: “Turizera ko Chelle
afite ubushobozi bwo kuzamura Super Eagles. Turasaba Abanya-Nigeria kumushyigikira
kugira ngo yuzuze inshingano yahawe.”
Chelle n’ikipe ye bazahura n’u Rwanda
muri Werurwe 2025, umukino ukomeye ugomba kubera kuri Stade Amahoro i Kigali.
Uyu mukino ni amahirwe adasubirwaho yo kuzahura icyizere cyo kubona itike y’igikombe
cy’isi ku ikipe izaba itsinze uyu mukino.
Nubwo urugendo rwa Chelle rutazaba rworoshye, abafana bifuza kubona Super Eagles zisubira ku gasongero k’umupira w’amaguru muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Azaba ari mu rugamba rwo kwerekana ko ashyira mu bikorwa ibyo yavuze, agasiga umurage udasanzwe mu mateka ya Nigeria.
Umutoza mushya wa Nigeria afite inshingano zo guhigika u Rwanda akajyana Nigeria mu gikombe cy'isi cya 2026
TANGA IGITECYEREZO