RFL
Kigali

Mützig yahuje abakunzi bayo mu mugoroba wiswe 'Gold Night' - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/03/2023 11:55
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 tariki 30 Werurwe 2023, uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Mützig, rwahuje abankunzi barwo mu mugoroba wiswe "Mutzig Bold Night."



Uyu mugoroba wabereye i Remera ahazwi nka Molato Bar. Iri joro abakunzi ba Mützig bari bashyizwe igorora, bakaba bataramiwe n'abavanzi b'umuziki (DJ) barimo Selecta Danny na DJ Khizzbeats. Aba ba DJ bose bakaba baritwaye neza umwaka ushize mu irushanwa ryateguwe na Bralirwa.

Selecta Danny wacuranze bwa nyuma, ni we wegukanye irushanwa rya 'Mutzig AMABEATS DJ Competition' ryateguwe na Bralirwa mu 2022. 

DJ Khizzbeats watangiye asusurutsa abitabiriye uyu mugoroba, yagaragaje ubuhanga mu kuvanga umuziki, akaba ari nawe wabaye uwa kabiri mu irushanwa rya 'Mutzig AMABEATS DJ Competition'.

Uyu mugoroba wari ugamije kongera guhuza abakunzi ba Mützig bagasabana ndetse bagafata icyo kunywa kuri promosiyo.


Danny yabaye uwa mbere mu irushanwa rya Mutzig Amabeats Dj Competition yegukana Miliyoni 18 Frw


Dj Khizzbeats ni we wabaye uwa kabiri akurikiye Danny ahabwa Miliyoni 12 Frw


MC Tino niwe wari uyoboye uyu mugoroba







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND