RFL
Kigali

Irinde indwara ya PAD iterwa no gufungana kw'imitsi ijyana amaraso mu ngingo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:30/03/2023 14:56
0


Indwara ya Peripheral Artery Disease ( PAD ) ni indwara iterwa no gufungana kw’imitsi ijyana amaraso mu mungingo, ikunze kwibasira abantu bafite umubyibuho ukabije cyangwa abantu badakora imyitozo ngorora mubiri,ndetse iyi ndwara ikaba yoroshye kuyirinda.



PAD ni indwara iterwa no gufungana kw'imitsi akenshi guterwa n'ibinure bibyiga imitsi ntibashe kohereza amaraso mu ngingo.Iyo iyi ndwara yagaragaye biba bisobanuye ko amaraso atagera ku gice cyafashwe nayo.

Indwara ya PAD ifata ibice bitandukanye birimo amaguru n’amaboko,ndetse igira ibimenyetso bitandukanye biteye ubwoba kuko amaraso aca mu mitsi aba atakigenda neza bitewe no gufungana kwayo nkuko bitangazwa n’ivuriro rya Mayo Clinic.

Ku muntu wafashwe n’iyi ndwara agira ububabare budasanzwe aho iyi  ndwara ishobora kugufata mu maguru ntubashe kugenda,cyangwa waba uri gukora imyitozo ngororamubiri ukumva ubaye nk’ugagaye cyangwa ugafatwa n’ibinya bidasanzwe.

Bimwe mu bimenyesho biranga umuntu wafashwe n’iyi ndwara birimo,gukonja bidasanzwe aho iyo ndwara yafashe,guhagarara kw’imitsi imeze nk’iyiretsemo amaraso,kubabara mu bibero,guhinduka kw’ibara ry’uruhu,gupfuka k’ubwoya bw’amaguru n’ibindi.

Iyi ndwara harabo ifata ihereye mu ntege,maze imitsi yaho ikarenga ikabyimba,ikaba yahindura ibara, igasa n’umukara cyangwa hagatutumba nkahantu hari ubushye.

Iyindwara ituma umuntu abyimbirwa,kuko itangira wumva ubabara imbere mu mubiri,imitsi igatangira kugaragara ibyimbye n’umubiri ukabyimba.


Nibyiza kwihutira kwa muganga igihe ubona ibi bimenyesho kuko iyo bamenyeko ariyo ndwara ya PAD urwaye, bakuvura igakira kandi mu gihe gito.Mu gihe wamenye ko ariyo urwaye ni byiza kumenya n’ibiribwa wakoresha byagufasha koroherwa no gukira byihuse kuko birahari.

Ubuvuzi bw’ibanze ku muntu ukekako arwaye iyi ndwara ni ugukora imyitozo ngororamubiri,ugatangira gahoro gahoro imitsi ikazibuka.Nibyiza kurya ibiryo bikungahaye kuri vitamin A,C,E birimo imboga n’imbuto ndetse n’ibindi biribwa bitera imbaraga birimo nka tangawizi n’ibindi.

Ku gitsinagore bakwiye kwirinda kwambara inkweto zihagaze(high heels) kuko nabyo birwaza imitsi bitewe nuko amaraso aba adatembera neza ,ava mu mutima ajya mu bindi bice by’umubiri birimo n’amaguru cyangwa amaboko.

Bimwe mu biribwa byakoreshwa cyane harimo,Inyanya,karoti,beterave kuko zongera amaraso,ibibiringanya,brokori,croshete,ndetse kubabishoboye bimwe bakabirya ari bibisi nk’inyanya na karoti.

Imitsi icamo amaraso iyo imaze kuziba nibwo umubiri uhura n’izo ndwara harimo n’iya PAD.Ni byiza kumenya uko wakwita ku bice by’umubiri wawe harimo n’imitsi,ndetse ukamenya imikorere yayo n’indwara ihura nazo.

Kuziba kw’imitsi biganisha ku kurwara indwara zifata umutima,bitewe n’uko umutima uba udahumeka neza,kuko amaraso ntago aba agenda mu mubiri nkuko bikwiye.


Iyo ibirenge byafashwe,n'inzara zitangira guhinduka umuhondo zikaba zanavamo

Bimwe mu bintu wakora wirinda iyi ndwara, ni ugukora imyitozo ngororamubiri ihoraho ariko itananiza umubiri wawe,kwambara imyenda cyangwa inkweto zitabangamira umubiri ndetse no kurya indyo yuzuye buri guhe cyose uriye.


  Bimwe mu biribwa wakwibandaho wirinda iyi ndwara cyangwa ukabikoresha igihe yagufashe


imitsi iyo imaze kuziba itajyijyana amaraso nkuko bikwiye itangira kubyimba


Indwara ya PAD iravurwa ndetse igakira iyo wihutiye gusuzumwa na muganga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND