RFL
Kigali

Ibintu bikinishwa bitwara ubushake bw’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:25/04/2024 12:48
0


Abantu benshi ku Isi bataka ikibazo cyo gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ibyo bigatera abagabo benshi bakoresha imiti yongera akanyabugabo, rimwe na rimwe bagatakaza nako bari basigaranye kubera kutuzuza ubuziranenge kwayo



Nk'uko byagarutrsweho kenshi, ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bushobora kumarwa n’ibintu byinshi biba mu buzima bwa muntu birimo n’imirire, cyangwa bukagabanyuka bitewe no kwiyongera kw’imyaka.

Kugabanyuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bisenyeye benshi kuko bamwe bahitamo guca inyuma abo bashakanye bakurikiye ibyishimo by’ababanezeza. Ibi kandi byagarutsweho hagatangazwa ibiribwa abantu bakoresha ndetse bakunda bigira uruhare runini mu kugabanya ubu bushake.

Inkuru dukesha Cleverland Clinic ivuga ko bimwe muri ibyo biribwa biribwa buri munsi ndetse bakabirwanira nk’abarwanira amasuka mu gihe cy’ihinga. Ibiryo n’ibinyobwa byinjizwa mu mubiri bigira ingaruka ku mikorere yawo ndetse no ku ntekerezo, bigatanga ingaruka nziza cyangwa mbi umunsi ku wundi.

Dore ibintu ukwiye kwirinda bigabanya ubushake bw’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina:

1.     Stress nyinshi

Guhangayika kw’intekerezo cyangwa kujagarara bikunze kuba kenshi ku bantu mu buryo butandukanye. Stress ni indwara benshi barwaye bitewe n’ubuzima benshi banyuramo butaboroheye.

Bamwe bagira Stress y’akazi, imibereho y’urugo igoye, iyo batewe n’inshuti mbi, kuba mu rukundo rubabaje “Toxic Relationship” n’ibindi byinshi bitewe n’ibyo umuntu akora.

Uyu mujagararo w’ubwonko ugabanya ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, ndetse bamwe bayikora bihata bikabananira cyangwa gushimisha abakunzi babo bikanga.

Inararibonye zisobanura ko abantu bafite stress bongera umusemburo wa witwa Cortisol  ukabanya ubushake. Ibi kandi bigabanya Testosterone  ndetse n’ubushake bwo gutera akabariro. Ku bifuza kwishimira imibonano no kugira ubushake bwayo basabwa kujya kure ya Stress ndetse bagahangana nayo ikagenda vuba.

2.     Ikiruhuko kidahagije

Abantu benshi bahorana umunaniro uterwa no gukora cyane ariko ntibabone ikiruhuko gihagije. Bamwe bakora amasaha y’ikirenga, cyangwa abandi bagashukwa n’imbuga nkoranyambaga bigatuma bahorana amasaha make yo kuryamana.

Ibi bituma umubiri uhorana umunaniro n’intege nke bikagabanya n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina nk'uko bitangazwa.

3.      Kuba imbata ya telefone, mudasobwa na tereviziyo

Ibi bikoresho byatwaye ubwenge bwa benshi yaba abana bato ndetse n’abakunze. Benshi bamara amasaha hafi 24 bareba kuri telefoni, abandi bakoresha mudasobwa yaba abakora akazi cyangwa abareba filime, mu gihe abiganjemo abana bato birirwa mu nzu bari imbere ya televiziyo bareba  imiziki n’ibindi bibakurura.

Ibi bikoresho uko ari bitatu iyo umuntu abitinzeho ashoboera guhagurukana isereri, kuribwa umutwe, umunaniro ukabije, kuribwa umugongo, amaso n'ibindi.

Uburibwe bw’ingingo buterwa n’ibi bikoresho bugabanya ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, kuko bahorana umunaniro kubera byabatwaye igihe cyabo cy kuruhuka.

Ikinyamakuru Myupchar kivuga ko uwabaye imbata y’ibi bintu niyo yaba yarubatse, biragoye ko yabona akanya ko kuganira n’umukunzi we ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina, ahubwo amera nk’uwibagiwe iki gikorwa n’igihe abigerageje akabura imbaraga.

Bati “Ubushake bw’imibonana bugabanuka gahoro gahoro bitewe n’uburyo mutwaramo ubuzima bwanyu nabi. Ibyavuzwe haruguru birimo gutinda mu buzima burimo Stress, kutaryama amasaha ahagije ndetse no kuba imbata z’ibikoresho birimo telefoni, mudasobwa na televiziyo byangiza ubuzima burimo n’ubuzima bw’imyororokere.

Batangaje kandi ibiribwa bikwiye kwirindwa cyane bigabanya ubu bushake benshi babura bagahangayika birimo ibiryo bikaranzwe mu mavuta menshi [ifiriti], inyama zitukura, chocolate n’ibindi. Ibi biribwa byangiza imikorere y’intanga yaba ku bagore cyangwa ku bagabo.

      
  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND