Balanitis ni indwara ifata ubugabo bugahura n’uburibwe bukomeye akenshi hakibasirwa ku mutwe wabwo hababuka cyangwa hakamera nk’ubushye, ikaba ikunze gufata abagabo batari basiramurwa cyangwa b'abanyamwanda.
Ibice by’ibanga by’abagabo bihura n’uburibwe
bukabije cyane igihe habayeho gukomereka.
Uburibwe bw'ubugabo bwabo buhungabanya abagabo mu buryo bugaragara no mu buryo butagaragara igihe bafashwe na Balanitis.
Indwara ya Balanitis ishobora kwandura ku muntu wasiramuwe kubera isuku
idahagije mu gisebe kigafatwa n’imyanda igatera ubu burwayi. Iyi ndwara kandi
ishobora gufata ubugabo bw’abantu bikinisha bitewe n’imyanda ibava ku ntoki,
cyangwa gukoresha amasabune akozwe n’ibintu byatwika uruhu cyane ko mu bice by’ibanga
haba horoshye cyane.
Ubu buribwe buterwa n’iyi ndwara bubangamira
igitsina gabo cyane kuko babyumva cyane gihe bihagarika, igihe bambara, igihe
bakozeho n’igihe izuba ribaye ryinshi bagatutubikana. Umugabo wagize iki kibazo
biragoye ko yakora imibonano mpuzabitsina ku bwo kuribwa bikabije.
Uretse kuribwa, abarwaye iyi ndwara bashobora
kubyimba ubugabo, bugahinduka nk’umutuku cyangwa bugasa n’ubwahiye rimwe na
rimwe kugenda bikabananira igihe ibindi bice bibukikije bibutonetse.
Igice cyo ku mutwe w’ubugabo nicyo gikunze gushya kikababara
ariko n’ahandi hashobora kubyimba, kokera n’ibindi byinshi. Iyi ndwara ntabwo
ari imwe mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko bivugwa ko zimwe mu
ndwara zanduriramo zishobora gutera Balanitis.
Iyi ndwara yakwitwa ko ikomeye bitewe n'uko ifata ku gice gikomeye ku mubiri wa muntu, ariko kuvurwa kwayo biroroshye kandi ikira vuba igihe wegereye muganga. Ishobora kandi gukwirakwizwa n’udukoko tuzwi nka Fungal, Bagiteri n’ibindi.
Abantu badasiramuwe bafite ibyago biri hejuru byo kuyirwara, ndetse n’abagabo bagira umwanda mu buryo butandukanye nko kutoga buri
munsi, kwambara imyenda y’imbere irimo imyanda n’ibindi bayirwara.
Bamwe barwara iyi ndwara bakazana ibisebe ku gitsina
cyangwa hagacika igihe batihutiye kwa muganga. Ubu burwayi bukunze no gufata
abantu bari mu myaka 60 kuzamura.
Iyi ndwara ishobora kuza nk’ikimenyetso kigaragaza
ko ubugabo bwawe bushobora kuba bugiye gufatwa na kanseri. Ni mu gihe kandi indwara ya Extramammary
Paget (EMPD) ifata imyanya ndagagitsina ikabyimba ndetse
ikababuka, nayo ikajya kumera nka Balanitis, gusa yo ifata abagore n’abagabo.
Balanatis ikunze gufata n’abana bafite imyaka ine
kumanura batari basiramurwa “Gukebwa”. Abarwayi ba diyabete nabo bafite ibyago
byo kuyandura cyane kubera gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri.
Iyi ndwara ishobora kuza bitunguranye, cyangwa
igatangira gahoro gahoro igakura, ubugabo bugahura n’uburibwe bukabije.
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko wayirwaye harimo
gusohora bintu bisa umweru biva mu gitsina, kubyimba ubugabo, kokerwa ubugabo, kubabara
wihagarika ndetse ukihagarika inkari zinuka no kuzana ibisebe cyangwa ibikomere
ku mutwe w’ubugabo.
Ibyo kutirengagizwa hirindwa indwara ya Balanatis
harimo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kwivuza byihuse
uduheri twafata ku mubiri cyane cyane imyanya y’ibanga cyangwa hafi yayo, kwitwararika ku barwaye Diyabete n'ibindi.
Indwara ya Balanitis ntabwo yikiza, cyangwa ngo
bamwe birukire mu bavuzi gakondo. Ni byiza gusanga muganga
akayikurikirana mbere y'uko yateza izindi ndwara zikomeye cyangwa ikangiza
ubugabo.
N.B: Ubu buribwe bushobora gukwirakwizwa no mu zindi ngingo umuntu akababara nko mu gatuza, inda yo hasi, umugongo n'ibindi bice by'umubiri.
TANGA IGITECYEREZO