Ijambo ibiyobyabwenge risobanura kuyoba k’ubwenge bugatakaza imikorere yabwo ikwiriye, ndetse bukarangwa no gukora ibikorwa bibi bidakwiye. Nyamara n’ubwo hatakara ubwenge bw’ubinywa, ubukungu bw’Igihugu nabwo buramungwa bikomeye.
Ikinyamakuru Health.gov.au kivuga ko ibiyobyabwenge bihindura
imitekerereze y’umuntu cyangwa imikorere y’umubiri, ndetse ababikoresha bahura
n’ ingaruka z’uko ubwonko bwabo bukora uko babyumva cyangwa uko bifuza kwitwara
bidafite agaciro nyuma yo kubikoresha, nyamara bahura n’ikibazo gikomeye cyo gutakaza ubumuntu cyangwa kudakomera mu
ntekerezo byabafasha kubaho ubuzima bukomeye.
Ibiyobyabwenge akenshi bikunze gukoreshwa n’urubyiruko
mu rwego rwo kwiyibagiza bimwe mu bibazo bahura nabyo biba mu miryango, cyangwa
bigaterwa no kwishora mu bigare by’urungano bibikoresha bakararuka.
Igihugu bavuga ko atari agace, ahubwo ari
abagituyemo. Ni inshingano za buri muntu kumenya Igihugu cye n’ibyacyangiriza, ndetse
no kwamagana ibyo aribyo byose byasubiza inyuma ubukungu bwacyo, cyane cyane iyo
bikora ku rubyiruko.
Menya uko ubukungu bw’Igihugu bwangirika bitewe n’ibiyobyabwenge
1. Kwangirika
kw’imitekerereze y’abanywa ibiyobyabwenge
Iyo dufite ubwonko buzima tukaba twatekereza neza bidufasha
kuba ingirakamaro ku gihugu cyacu, tugikorera ndetse duharanira ko cyarushaho
kuba cyiza. Nk’uko izina ibiyobyabwenge ribisobanura, biragoye ko uwataye ubwenge
yatanga inama ifasha mu kongera ubwenge cyangwa ibitekerezo bifitye igihugu
akamaro.
Abanywi b’ibiyobyabwenge basigara ari ikibazo ku gihugu, kuko nabo ubwabo baba bakeneye kwitabwaho mu buryo bw’ubuzima no
kwigishwa guhindura imyumvire.
Bisobanuye ko abakagombye gutanga umusanzu mu kubaka
ahazaza habo heza mu gihugu, biyongera ku bakeneye gufashwa. Urubyiruko ahanini
nirwo rukunze kubinywa, ndetse bagahinduka abantu b’imburamumaro ku miryango
yabo n’Igihugu.
Igihugu aho gushyira imbaraga mu bindi bikorwa
bifitiye abaturage akamaro, ahubwo bahangana n’iyo myitwarire idahwitse
igaragara mu bakoresha ibiyobyabwenge, tutitabiwe n’ibikorwa by’urugomo bikorwa
n’ababinywa bangiza ibyubatswe.
Igihe abaturage bayobeje ibitekerezo byabo ari
benshi, Igihugu ubutunzi bwa mbere gihomba ni ibitekerezo bigishyigikira ahubwo
kikakira ibicyangiza.
2. Kugabanuka k’umutungo w’Igihugu hiyongera ibyaha
Ubukungu bw’Igihugu bwiyongera binyuze mu gukora
cyane kw’abagituye, ndetse no gukomeza gukorera hamwe hashyirwaho ingamba
zakurikizwa hongerwa uburyo igihugu cyakwinjiza ubutunzi bwinshi bufasha
Igihugu n’abagituye.
Ishoramari rikura iyo Igihugu gifite umutekano
uhamye. Iyo abashoramari bagiye gushora imari bareba niba amafaranga yabo azaba
atekanye, rero iyo Igihugu gitunze abanyarugomo benshi bakoresha
ibiyobyabwenge biragoye ko ibikorwa byiyongera cyane cyane ku banyamahanga
bifuza gushora mu gihugu.
Nibwo uzasanga Igihugu gikennye kandi cyuzuye mo
abantu, bityo ugasanga imibereho yacyo ishingiye ku mfashanyo iva ku bindi
bihugu kuko gifite amaboko menshi ariko adafite akamaro.
Ibiyobyabwenge bituma ababikoresha bahugira mu
kubinywa no kuyoborwa nabyo, bamara kuyobywa nabyo bagatinyuka ibyaha
bitandukanye bishobora no kwangiza ibikorwaremezo.
Igihugu gihura n’akaga gakomeye iyo ibiyobyabwenge
byatangiye kwiganza, ndetse kigahura n’ibibazo bitandukanye birimo guhomba
ishoramari ry’abanyamahanga, guhangana n’ababinywa bafungwa, ndetse no gusukura
isura yangijwe.
Ibiyobyabwenge byangiriza ababikoresha ndetse n'intekerezo zikabura
Bamwe babinywa birinda gutekereza ku bibazo, ariko iyo bibashizemo basanga bya bibazo bigihari
Umuryango uragutakaza ugasigara ntacyo uwumarira, ndetse n'Iguhugu ntacyo ukimarira iyo wishoye muri byo
Igihugu gikomeza gutakaza byinshi ngo kite kuri abo biyahuza ibiyobyabwenge, kandi bakagombye kuba bagikorera
Urubyiruko sibo bonyine babikoresha kuko hari n'abakuze babikora
Ibitekerezo byagafashije Igihugu birayoba, umuntu agasigara nawe yariyanze no kubireka bikamugora
TANGA IGITECYEREZO