Imboga za karoti ziri mu bwoko bukoreshwa n’ibihugu byinshi ku isi kandi byagaragaye ko izi mboga ziribwa zihiye cyangwa ari mbisi ndetse zigatwara igihe gito mu buhinzi bwazo ariko kandi zikazahura umubiri wazahajwe n’indwara.
Karoti ziri mu mboga zikungahaye kuri vitamin A,C,B
ndetse na C, zikaba kandi zigira akamaro gakomeye mu mubiri ko kurwanya indwara
z’ubuhumyi, gucyesha uruhu, n’izindi.
Karoti ziri mu mboga zitagora mu kuzihinga kuko zera
mu turere twinshi tugize u Rwanda kandi kuzihinga bitagombera ubutaka bwinshi ndetse
no kuzitaho bitagora cyane kandi zikera mu gihe gito kingana n’amezi 3
Izi mboga zifata ubutaka buto igihe zihingwa ndetse
bamwe begeranya ubutaka mu mifuka bakaba bahinga izi mboga, cyane nk’abatuye mu
mijyi badafite ubutaka buhagije bwo guhingamo.
Umuhinzi ufite ubutaka bungana na m1,2 mu bugari ashobora guhinga izi mboga,ndetse uburebure bw'umurima bwaterwa n'ubushobozi bw'umuhinzi kandi agasarura nyinshi.
Igihe utegura umurima
uhingamo izi mboga ugomba gushyiramo ifumbire ihagije kugira zizakure zifatika.
MENYA UKO BAHINGA KAROTI:
Kubera izi mboga zihingwa hifashishijwe umurama ushyirwa mu butaka ni ngombwa kumenya uko uwo murama ukoreshwa kugira karoti zimere zitangire no kwitabwaho nkuko bikwiye.
Umurima wateganije ko kuzashyirwamo uwo murama, ugomba kuba uteguye neza. Igihe utegura uwo murima ugomba guca imirongo igororotse ku buryo usiga cm 30 hagati yayo
·
Ufata umurama ukawuvanga n’ivu cyangwa
umucanga kugira ngo ubucucike bw’umurama bugabanuke
·
Nyuma ufata umurama wavanze n’ivu
cyangwa umucanga ukawuminjirira muri ya mironko waciye
·
Ibyo iyo birangiye worosa agataka gake
ku murama wamaze gushyira mu butaka
·
Nyuma yo korosa agataka ku murama, worosa ibyatsi hejuru yawo ugatangira no kuhira ukarindira ko umurama utanga
karoti wifuza
Karoti zigomba kwitabwaho neza kuva zigishyirwa mu mutaka kugeza zisaruwe ndetse ziribwa
Karoti zikura vuba ndetse zimara ibyumweru bitarenze
bibiri zikaba zameze ukaba watangira kuzitaho uzazitegereza. Igihe cyose ubonye ko zakuranye n’ibyatsi
uba ugomba kuzibagarira, kandi ukirinda ko ubutaka zihinzemo bwuma.
Kugira karoti zere neza bifata igihe kingana n’amezi
3 cyangwa amezi 4 uka utangiye gusarura. Iyo karoti zeze ubibonera ku mababi yazo
kuko atangira kuba umuhondo nk'uko bitangazwa n’Ikinyamakuru “UrbanMali”.
Bakomeza bavuga ko nubwo zikenera amazi ahagije
ariko zikenera n’izuba rimwe na rimwe ariko ridakarishye.
Igihe zihinzwe arizo kugurisha nibyiza kuzisarura
zihita zijyanwa ku isoko ndetse zigasarurwa hirindwa kuzikomeretsa. Igihe
zaguzwe ngo zikoreshwe mu rugo, wazibika ahantu hakonje kugira zirame.
Karoti benshi bakunda kuzirya ari mbisi kuko zigira
uruhare mu gufasha imboni y’umuntu ikabona neza. Ikungahaye ku ntungamubiri
zirinda indwara zifata amaso ndetse zigira uruhare runini mu gukesha uruhu ndetse zigira umutobe uryoshye wihagije ku sukari.
Umutobe wa Karoti uraryoha ndetse woroha kuwutegura
Igihe wumva amaso atameze neza, imenyereze kurya karoti mbisi buri munsi
Igihe uzisarura irinde kuzikomeretsa kuko bituma zita agaciro ku isoko
Ku miryango ifite abana bakiri bato ni ngombwa kubamenyereza uyu mutobe kuko utuma bakura basa neza
Ikungahaye kuri vitamini A,B,C,E kandi no kuzivanga mu mboga biraryoha
Karoti iribwa ihiye, ari mbisi, wayinywa mu mutobe, ndetse hari n'amavuta yabugenewe yazo akesha uruhu.
TANGA IGITECYEREZO